Utuntu Nutundi

Igitera indwara y’ibimeme ikunda gufata hagati y’amano n’uko wayirinda

Abantu benshi ntibayizi , iyi n’imwe mu ndwara zifata abantu mu kirenge zikaba zaba intambamyi ndetse kugenda bikaba ikibazo. Ese Ibimeme n’indwara ki ? ifata umuntu ite ? yakwirindwa ite ?

Indwara y’ibimeme n’indwara y’uruhu ifata hagati y’amano [ino rya gatatu n’irya kane ndetse n’irya kane n’rya gatanu] , ishobora gufata munsi y’ibirenge cyangwa hejuru y’ibirenge cyangwa se igafata ku nzara. Ikunda gufata abantu bakunda kugira ibyuya hagati y’amano batagira isuku, abagendesha ibirenge nta nkweto, abambara amasogsi badafura cyangwa inkweto. Iyi ndwara iterwa n’agakoko kitwa Tinea pedis, nk’uko Muganga Angelique Nyamvura abisobanura. 

Iyi ndwara inkuda kugaragara ahantu hahurira abantu benshi, igaragara mu banyeshuri , abakinnyi b’umupira n’abandi bantu bakunda kwambarana inkweto n’amasogisi. Ibimenyetso by’iyi ndwara ni byinshi cyane, hari ukugira umwuka mubi mu birenge[hano ibirenge bitangira kujya binuka cyane] , kugira uburyaryate mu birenge, gushishuka uruhu rukaba umweru ndetse no ku birenge no munsi y’ibirenge , bitewe n’isuku nkeya harin’igihe hagati hashobora kuba icyatsi cyangwa ubururu iyo bimaze gufata indi ntera urwaye atangira kuniinda amashyira mu kirenge ndetse akabyimbirwa.

Ku barwayi b’izindi ndwara zikomeye zirimo na Diabette ho ni ibindi bindi kuko bishobora gutuma baba bamuca ibirenge.  Umwanda niryo pfundo ryo kurwara ibimeme ndetse n’iyo uhuye na Microbe yayo ufite isuku ntacyo uba.

Aka gakoko kari mu bwoko bw’ibihumyo gatera ibimeme nk’uko twabivuze kitwa Tenia Pedis, kaba kihishe mu butaka cyangwa muri piscine n’ahandi, iyi ndwara iravurwa igakira burundu iyo umuntu wari uyirwaye yivuje neza kandi akareka kugira umwanda.

Uburyo wayirinda

  • Gukaraba neza umubiri wose ndetse n’ibirenge
  • Gufura amasogisi yawe kandi ukaba ufite menshi ku buryo ubasha kuyahinduranya
  • Koza inkweto zawe neza kandi ukazishyira ku zuba
  • kwirinda kwambarana amasogisi ndetse n’inkweto n’abandi bantu kuko aribyo byongera amahirwe yo kwandura
  • Ikindi iyo warwaye ibimeme uba ugomba kunywa imiti neza[imiti ifatwa hagati y’ibyumweru bibiri n’ukwezi]

Iyi ndwara ni imwe muzidakunda kuvugwa cyane gusa benshi bakunda kuyirwara kandi ikabarembya, bamwe ntibari bazi ko ivugwa gusa mu gihe uzaba wayirwaye uzihutire kujya kwa muganga kuko bizatuma uhita ukira burundu.

 

Ibimeme n’indwara mbi cyane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger