AmakuruImyidagaduro

Igisupusupu agiye kurira indege ajye gutaramira hanze y’u Rwanda

Umujyanama w’abahanzi babiri bari kwigarurira imitima y’abakunda umuziki nyarwanda, Nsengiyumva Francois uri kwamamara nka Igisupusupu na Clarisse Karasira, yatangaje ko aba bahanzi hari ibitaramo bagomba gukorera muri Amerika no ku mugabane w’i Burayi.

Alain Bernard Mukuralinda wavumbuye impano zaba bahanzi agahita afata umwanzuro wo kubabera umujyanama mu bya muzika, yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda kuri uyu wa 26 Kamena 2019.

Yavuze ko mu Ukwakira 2019, Nsengiyumva Francois na Clarisse Karasira bazahurira mu gitaramo kimwe batumiwemo kizabera mu Bubiligi.

Uretse iki gitaramo kandi , hari icyo Clarisse Karasira azaririmbamo giteganyijwe kubera muri leta zunze ubumwe za Amerika hagati ya tariki 4 na 7 Nyakanga 2019.

Ubu bari gukora ibishoboka byose kugira ngo uyu muhanzikazi abone ibyangombwa byo kujya muri Amerika.

Mu gihe gito Alain Muku amaranye n’aba bahanzi, bari kugira igikundiro muri muzika nyarwanda, Nsengiyumva wiswe Igisupusupu ni we muhanzi rukumbi wahawe umwihariko wo kuzaririmba mu bitaramo byose bya Iwacu Music Festival, ibi ni ibitaramo bizenguruka igihugu biherutse gutangirira i Musanze kuri uyu wa Gatandatu bikaba birakomereza i Rubavu kuri stade na Nengo.

Clarisse Karasira ukunzwe mu ndirimbo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga iki’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzwe amaso bakomeye ku muco kenshi uvuga ko areberera kuri Cecile Kayirebwa na Mutamuriza Annociata [Kamaliza].

Ni mu gihe kandi Nsengiyumva we aririmba acuranga umuduri,  uyu yagendaga awucuranga mu tubari two mu cyaro ndetse no ku muhanda ubikunze akamuha ibiceri magana atatu.

Nsengiyumva ahamya ko ari Imana yakoreye muri Alain Muku kugira ngo bahure
Clarisse Karasira akora injyana zishingiye ku muco

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger