AmakuruAmakuru ashushye

Igisirikare cya Sudani n’abasivile bemeje gusangira ubutegetsi

Inama ya gisirikare muri Sudani n’urugaga rw’abasivile batavuga rumwe nayo bashyize umukono ku masezerano yanditse amateka yo gusangira ubutegetsi.

Ibihumbi by’abaturage muri Sudani, biraye  mu mihanda ya Khartoum bishimira isinywa ry’amasezerano ahuriweho n’abasivile n’abasirikare ajyanye no gusaranganya ubutegetsi nyuma y’amezi Bashir wayoboraga iki gihugu ahiritswe.

Mu bitabiriye umuhango w’isinywa ry’aya masezerano harimo Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed wagize uruhare kugira ngo yumvikanweho.

Igisirikare nicyo cyayoboraga Sudani kuva muri Mata uyu mwaka ubwo cyakuragaho Bashir nyuma y’ amezi menshi yari ashize mu gihugu hari imyigaragambyo yaguyemo abaturage batari bake. Kuva uwahoze ari Perezida Omar al-Bashir yahirikwa n’igisirikare ku gitutu cy’abigaragambya mu kwezi kwa kane, Sudani yakomeje kurangwamo imyigaragambyo n’ibikobwa byibasira abigaragambya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger