AmakuruAmakuru ashushye

Icyo Perezida Kagame atekereza ku rubanza rwa Paul Rusesabagina na Félicien Kabuga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Jeune Afrique, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zaba izireba u Rwanda by’umwihariko, umubano warwo n’amahanga n’uburyo abona ingingo zitandukanye nka Coup d’Etat zimaze iminsi muri Afurika.

Iki kiganiro bigaragara ko cyakozwe kuwa 20 Mutarama 2022, gisohorwa kuri uyu wa Gatanu n’abanyamakuru François Soudan na Romain Gras.

Iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye ahanini zishingiye ku bibazo yagiye abazwa .

Umukuru w’igihugu yabajijwe kubijyanye n’Urubanza rwa Félicien Kabuga ukekwaho ibyaha bya Jenoside mu minsi mike ruzatangira i La Haye.

Aha yabajijwe niba ibihugu byafashije uwo mugabo kwihisha imyaka isaga 25 nabyo bikwiriye kubiryozwa.

Aha Perezida Kagame yasubije agira ati ” Ntabwo icyo kibazo kimpangayikishije. Ni ikibazo kimaze igihe kinini. Kuba gusa Kabuga ari mu maboko y’ubutabera birahagije. Hari benshi babigizemo uruhare ariko ni ukureka ubutabera bugakora akazi kabwo uko bikwiriye.”

Ikindi kibazo yabajijwe n’umunyamakuru yabazaga niba u Rwanda rwarakuye amaso ku birego bireba Agathe Habyarimana akurikije umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’u Bufaransa.

Aha Perezida Kagame yasubije agira ati ” Ntabwo nigeze nkurayo amaso. Ubutabera bugomba gukomeza gukora ibyabwo kuri iyo dosiye mu gihe tuvugurura umubano wacu n’u Bufaransa. Ntabwo ntekereza ko kimwe kigomba kugira ingaruka ku kindi nubwo byuzuzanya. ”

Ikindi kibazo yabajijwe ni ikijyanye n’ Abanyarwanda umunani barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside bakiriwe muri Niger mu minsi ishize biteza ibibazo. Aha Perezida Paul Kagame yabajijwe uruhande ahagazeho kuri iyo dosiye?.

Perezida Kagame yasubije agira ati ” Ikinyoma cya mbere muri ibyo byose, ni ukuvuga ko u Rwanda rwari rubizi ko abo bantu bagiye kujyanwa muri Niger. Nta n’umwe wari wabitumenyesheje. Twabimenye bamaze kugera i Niamey. None se niba byari ibintu bisanzwe, kuki babihishe? ”

“Ikibazo cya kabiri, nta buryo bwashyizweho ku buryo abo bantu batakwishora mu bibazo nk’ibyo bakoze mu myaka yatambutse. Twagiye tubona ko bagenda bagatangira gukorana n’abajenosideri bahahuriye ubundi bakajya mu bihuha bigamije guhindanya u Rwanda. None se ibyo ni ibintu bisanzwe? Njye siko mbibona ariko niyo si tugomba kubamo.”

Kubijyanye n’urubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 umwaka ushize, rwaranenzwe mu Burayi na Amerika, bavuga ko rutaciye mu mucyo. Perezida Kagame yabajijwe impamvu abona yatumye runengwa n’amahanga.

Aha Perezida Kagame yasubije agira ati ” Ni ukubanza kwibaza impamvu ibyo bihugu byivanze muri icyo kibazo. Ibyo uriya mugabo yakoze ntabwo mu Rwanda byemewe ndetse no muri ibyo bihugu bimuvugira.”

“Muri ibyo bihugu byitwa ko byateye imbere muri ‘demokarasi’, abakoze ibyaha nka biriya bahanwa bihanukiriye, bakicwa cyangwa bakamanikwa, akenshi nta n’urubanza rubayeho.”

“Ibyo nibyo bihugu bivugira Rusesabagina kuri ubu. Nta gitutu uko cyaba kingana gute kizagira icyo gihindura.”

“Urubanza rwe rwabaye mu ruhame, nta mabanga. Byashoboka ko abatunenga batabizi cyangwa se bahisemo kubyirengagiza, cyangwa se wenda iyo bigeze ku bibazo by’ahandi bahindura imvugo.”

“Nta nubwo wenda banenga uburyo urubanza rwagenze, icyo bashaka ni uko Rusesabagina afungurwa yaba ahamwa n’ibyaha cyangwa bitamuhama.”

Urubanza rw’ubujurire rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe ibyaha byo kurema, gufasha no kwinjira mu mutwe wa FLN ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda, rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022.

Mu kwezi kwa Nzeri k’Umwaka ushize wa 2021, Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha Imanza z’ibyaha byambukiranya imipaka, rwategetse ko Rusesabagina ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, mu gihe Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda hamwe na bamwe mu baregera indishyi z’ibyabo n’ababo biciwe mu bitero bya FLN byagabwe i Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ya 2018-2019, bahise bajuririra iki cyemezo mu Rukiko rw’Ubujurire.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger