AmakuruAmakuru ashushye

Icyatumye Bill Clinton ajyanwa mu bitaro cyamenyekanye 

Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza ubu aracyari mu bitaro nubwo bitangazwa ko akomeje koroherwa.

Kugeza ubu abaganga batangaje ko agomba gukomeza guhabwa imiti ya “antibiotique” imufasha guhangana n’uburwayi bwamufashe mu ruhago.

Uyu mugabo w’imyaka 75 yayoboye Amerika hagati ya 1993 na 2001, yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza ya California ku wa Kabiri nimugoroba ari gutaka umunaniro ukabije.

Abaganga bari kumwitaho batangaje ko hari impinduka zikomeye ugereranyije n’ uko yagiye ameze n’uko ameze ubu.

Kugeza ubu ntiharamenyekana azasezerererwa mu bitaro gusa ku wa Kane no ku wa Gatanu, umugore we Hillary Clinton yaramusuye ndetse bivugwa ko Perezida Biden nawe yamuhamagaye kuri telefoni kugira ngo yumve uko amerewe.

Bill Clinton akomeje koroherwa ndetse bivugwa ko yifuza gutaha akava mu bitaro vuba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger