AmakuruImyidagaduro

Icyamamare Don Moen yemeje ko agiye kuza mu Rwanda-VIDEO

Icyamamare mu ndirimbo zo kuramya Imana, Don Moen, yemeje ko agiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere ndetse anavuga ko yishimiye kuza mu gihugu cy’imisozi i gihumbi.

Mu minsi ishize ni bwo havugwaga amakuru atandukanye ko uyu mugabo wigaruriye imitima ya benshi mu bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye kuza mu Rwanda ariko we akaba atari yigeze abivugaho, mu mashusho n’amajwi yashyize hanze, Don Moen yemeje ko nta kabuza muri Gashyantare 2019 azaba ari i Kigali.

Yagize ati:”Muraho neza mwese! nishimiye gutangaza ko muri Gashyantare nzaza mu Rwanda ku nshuro ya mbere nzaba ngeze mu gihugu cy’imisozi igihumbi mu gitaramo cya Kigali Praise Fest, mugure amatike.”

Donald James benshi bazi nka Don Moen, agiye kuza mu Rwanda mu cyiswe ‘ Kigali Praise Fest’ iserukiramuco ryo kuramya Imana.

Aya makuru kandi yaraherutse kwemezwa na  RG Consult itegura ibitaramo bikomeye bimenyerewe nka Kigali Juzz Junction kuko ari bo bamutumiye ngo aze kuririmba muri iri serukiramuco rizaba tariki ya 10 Gashyantare 2019.

N’ubwo bisa naho igihe gisigaye ngo aze ari kirekire, amatike yatangiye kugurwa, impamvu amatike yatangiye kugurwa hakiri kare , abayobozi ba RG Consult bari gutegura iki gitaramo cya ‘Kigali Praise Festival’ bavuga ko ari ukugirango abantu batangire kwitegura igitaramo hakiri kare ndetse hanirindwe umuvundo n’akavuyo ndetse no gukererwa kwinjira kwa hato na hato ku munsi w’igitaramo.

Umwihariko w’iki gitaramo ni uko kizaba mu masaha ya kare mu gihe ibitaramo byinshi byo bisanzwe biba mu masaha y’ijoro, imiryango izafungurwa saa 14:00 kirangire saa 20:00.  Ku bantu bazagura amatike mu Ukwakira n’Ugushyingo 2018, amatike aragura 10,000Frw mu myanya isanzwe, 20,000Frw mu myanya y’icyubahiro, na 200,000Frw ku meza y’abantu umunani. Kanda hano ugure ticket .

Umuhanzi Don Moen uri mu bakomeye mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni muntu ki?

Umuhanzi Donald James Moen ubusanzwe uzwi nka Don Moen muri muzika, yavukiye muri Amerika wavutse tariki ya 29 Mutarama 1950, ku myaka 68 ye y’amavuko ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo (zo kuramya Imana), ni umu-producer, ni Pasitori, akaba anagira ibiganiro kuri Radio.

Don Moen azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka; We Give You Glory, God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are, and Hallelujah To The Lamb n’izindi yagiye akora zikamamara ku rwego rw’Isi.

Don Moen indirimbo ze zegukanye ibihembo bitandukanye nk’icyo yatwaye mu 1992, aha indirimbo ye yitwa ‘God Will Make A Way’ yabaye indirimbo y’umwaka, mu 1993, 1994, 1995 atwara igihembo cya Album nziza y’umwaka, mu 1999 indirimbo ye iba iy’umwaka ndetse no mu 2004 yatwaye igihembo cya Album nziza iri mu rurimi rwo muri Esipanye. Ibi byose yabitwaraga mu bihembo byabaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Dove Awards’.

Don Moen yemejeko agiye kuza mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger