AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Ibyo abayobozi batandukanye bavuze ku rupfu rwa Robert Mugabe

Urupfu rwa Robert Gabriel Mugabe wari ufite imyaka 95 rwatangajwe n’umwe mu bo mu muryango we   Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 2017 ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare kubera igitutu cy’imyivumbagatanyo ya rubanda.

Robert Mugabe azakomeza kwibukwa na benshi nk’intwari yaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe, azanibukwa kandi nk’umugabo wategetse igihugu kugeza avuze ko azavaho Imana imuhamagaye.

Nyuma y’amakuru y’urupfu rwa Robert Gabriel Mugabe rwatangajwe kuri uyu wa Gatanu, abayobozi batandukanye hirya no hino ku isi bakomeje kohereza ubutumwa bwihanganisha umuryango we n’igihugu cye, banavuga urwibutso asigiye Isi.

  • Perezida John Magufuli nawe yanditse kuri Twitter ko yakiranye akababaro inkuru y’urupfu rwa Mzee Robert Mugabe.

Ati: “Afurika ibuze umwe mu bayobozi bakomeye warwanyije ubukoloni mu bikorwa. Roho ye Imana iyituze aheza mu ijuru. Amina”.

  • Ishyaka rya ANC ryo muri Afurika y’Epfo naryo ryasohoye itangazo rivuga ko ribabajwe n’urupfu rwa Mugabe wagize amateka akomeye mu bwigenge no mu ntambara yo kurwanya Apartheid.

 

  • Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yagize ati “Ubwo Mugabe yari ayoboye, Zimbabwe yakomeje urugamba rwo kurwanya ubukoloni, byahaye imbaraga urugamba natwe twari turimo turwanya irondaruhu, biduha icyizere ko umunsi umwe na Afurika y’Epfo izigenga.

Abanya-Zimbabwe benshi batanze ubuzima bwabo ngo tubohorwe. Ntabwo tuzibagirwa cyangwa ngo duteshe agaciro ubwo bwitange n’ubufatanye.”

  • Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagize ati “Muri ibi bihe by’akababaro, amasengesho yacu n’ibitekerezo byacu biri ku muryango, abavandimwe n’abaturage ba Zimbabwe yamaze igihe kinini akorera n’imbaraga ze zose.

Ntabwo amagambo yonyine yakumvikanisha ubukana bwo kubura Mugabe wahoze ari Perezida, inararibonye, uwaharaniye ubwigenge kandi wakundaga Afurika. Yagize uruhare rukomeye mu gushyira imbere inyungu z’umugabane wa Afurika.

Tuzahora twibuka Mugabe nk’umugabo w’umunyamurava utaragize ubwoba bwo kurwanira icyo yemera nubwo abandi baba batabikunze.”

Kenyatta yategetse ko ibendera rya Kenya rimanurwa rikagezwa hagati guhera kuri uyu wa Gatandatu kugeza kuwa Mbere, hibukwa Robert Mugabe.

  • Mpho Balopi, umunyamabanga mukuru w’ishyaka Botswana Democratic Party we  yagize ati “umusangirangendo Mugabe, ni umwe mu mpirimbanyi zikomeye z’ubwigenge bwa Afurika, akaba n’umubyeyi w’umuryango witwa SADC.
    Amateka y’umubano mwiza w’amashyaka yacu ntabwo wari gushoboka iyo hataba Mugabe. Nta gushidikanya ko assize ikimenyetso cyiza muri politiki y’akarere.”

 

  • Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa , Mu butumwa batanze bagize bati “Mugabe yabaye umuyobozi mwiza w’impinduramatwara no muri Zimbabwe.

Mu buzima bwe bwose, yavuganiye yemye ubusugire bw’igihugu cye, yanga kwivanga kw’amahanga ateza imbere umubano w’u Bushinwa na Zimbabwe, n’uw’u Bushinwa na Afurika.

  • Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza , nabyo hari ubutumwa byatanze aho Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe yagize ati “Hari amarangamutima atandukanye muri Zimbabwe ku makuru y’uyu munsi. Twe twihanganishije ababuze umuntu wabo ariko mumenye ko hari abamufata nk’uwabaye igisitaza kuri ejo hazaza heza.

 

  • Perezida wa Namibia, Hage Geingob nyuma yo kumva iby’urupfu rwa Robert Mugabe we yagize ati “Abatuye Namibia twese, dufitiye umwenda Perezida Mugabe wo kumushimira ku ruhare rwe runini, no kutizigama byamuranze mu kubohora igihugu cyacu. Igihombo abaturage ba Zimbabwe bagize, nicyo gihombo cyacu.”
  • Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari we yagize ati “Perezida yifatanyije n’abagize umuryango, inshuti n’abanyapolitiki mu guha icyubahiro impirimbanyi yarwaniye ubwigenge bw’igihugu cye, akakivana mu bukoloni, akamara hafi igihe cye cyose akorera abaturage.

Perezida Buhari yizera ko ubwitange bwa Mugabe, cyane cyane mu kurwanya iterambere ry’abaturage be bizaora byibukwa.”

  • Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin nawe yagize icyo avuga ku rupfu rwa Robert Mugabe , yagize ati “Byinshi mu byagezweho mu mateka ya Zimbabwe uyu munsi, bifite aho bihuriye n’izina Robert Mugabe. Yatanze umusanzu ukomeye mu rugamba rw’ubwigenge bw’igihugu cye no kubaka inzego za Leta ya Zimbabwe.

Abaturage b’u Burusiya bazahora bamwibuka nk’umuvugizi udacogora waharaniye iterambere ry’ubushuti bw’ibihugu kandi nk’umuntu watumye habaho umubano w’ibihugu byombi wungukira buri wese.

Bimwe mu byaranze ubuzima n’ubutegetsi bwe:

Robert Mugabe yavukiye mu cyahoze ari Rhodesia tariki 21 z’ukwa kabiri 1924 yiga mu mashuri ya kiliziya gatolika aba umwalimu.

Yize muri kaminuza ya Fort Hare muri Afurika y’epfo nyuma ajya kwigisha muri Ghana, aho yafashe ibitekerezo by’ubwigenge bya Kwame Nkrumah, anahashakira umugore we wa mbere Sally.

Mu 1964 ari muri Rhodesia, yise guverinomana y’abazungu ‘cowboys’, yarafashwe afungwa imyaka irenga 10 nta rubanza. Umwana we w’umuhungu yapfuye afunze yangirwa no kujya kumushyingura.

Mu 1973 nubwo yari agifunze, yatorewe kuyobora ishyaka Zanu PF, arekuwe yahise ajya muri Mozambique atangiza intambara ku butegetsi bw’abazungu muri Rhodesia.

Mu 1976 yavugiye i Londres ko igisubizo cyonyine cyo guha ubwigenge Zimbabwe ari imbunda.

Mu 1979 batangaje ubwigenge, Rhodesia yitwa Zimbabwe, mu 1980 haba amatora arayatsinda aba minisitiri w’intebe.

Mu bihe bya mbere by’ubutegetsi bwe yavuguruye ubukungu bushingira ku buhinzi, ateza imbere cyane uburezi abaturage benshi ba Zimbabwe bariga.

Hagati mu myaka ya 1980 yashinjwe ubwicanyi bw’ibihumbi by’abo mu bwoko bwa Ndebele bashinjwaga gushyigikira Joshua Nkomo wamurwanyaga.

Mu 1987 yavanyeho umwanya wa minisitiri w’Intebe aba Perezida.

Mu 1996 yarongoye Grace Marufu nyuma y’uko umugore we wa mbere yishwe na Cancer, bashakanye ariko n’ubundi bamaze kubyarana kabiri, umwana wabo wa gatatu yavutse Mugabe afite imyaka 73.

Mu 2000 yugarijwe cyane n’ishyaka MDC ritavuga rumwe nawe rya Morgan Tsvangirai.

Mu 2002 mu matora ya perezida yagize amajwi 56% naho Tsvangirai agira 41%, amatora amahanga yavuze ko Mugabe yibyemo amajwi. Amahanga n’imiryango mpuzamahanga byahagaritse inkunga kuri Zimbabwe.

Mu 2008 ubukungu bwa Zimbabwe bwatangiye kugaragaza guhungabana gukomeye, abantu amagana bishwe na Cholera kuko Leta itabashaga kugura imiti isukura amazi.

Mu 2009 Mugabe yahaye Tsvangirai umwanya wa minisitiri w’intebe, uyu nawe gukundwa kwe biragabanuka kubera kwifatanya na Mugabe.

2013 Mugabe na Tsvangirai bongeye gushwana ubwo Mugabe yatsindaga amatora, ibyo bari barumvikanye byo gusangira ubutegetsi birahagarara.

Yari ageze ku myaka 90 ari Perezida, bikavugwa ko uyobora igihugu mu by’ukuri ari umugore we Grace.

Mu 2015 yatangaje ko aziyamamariza kongera kuyobora Zimbabwe mu matora ya 2018, yari kuzaba afite imyaka 94, ibintu byarakaje abaturage ba Zimbabwe bari bugarijwe n’ubukene.

Mugabe yari umuntu ugendera ku mategeko cyane, wakundaga kwambara neza kandi imideri ya cyera, akaba kandi umugabo utaranywaga ibisembuye.

Uyu mugabo wigeze gusingizwa nk’intwari ya Afurika mu kurwanya ubukoloni yasaziye ku butegetsi kugeza abuhiritsweho, asiga igihugu mu kaga k’ubukungu bwazambye.

Mugabe w’imyaka 95 yaguye mu bitaro byo muri Singapore aho yari arwariye. Yayoboye Zimbabwe guhera mu 1980 kugeza mu 2017 ubwo yeguzwaga ku butegetsi n’igisirikare.

Robert Mugabe n’umufasha we Grace Mugabe wigeze kuvugwaho gushaka kumuhirika ku butegetsi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger