AmakuruAmakuru ashushyeCover Story

Ibyingenzi wamenya k’ubuzima bwa Joseph Habineza wahawe akazina ka ‘Joe’ kubera gusabana no kuganira n’urubyiruko cyane

Habineza Joseph yavukiye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo tariki 3 Ukwakira 1964. Nubwo yamenyekanye muri Politiki, mbere yaho yabanje gukora mu bigo bitandukanye byigenga.

Joseph Habineza yakoreye uruganda rwa Heineken i Kinshasa, mu 1994-1998, ndetse aza no kuba Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria, mu 1998-2000.

Yabyawe na Utumyebahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa. Joseph Habineza yabyaye impanga inshuro ebyiri, afite abana bane yabyaranye na Justine Kampororo.

Abana be b’imfura (Umuhungu n’umukobwa) bavutse 1988, abandi babiri (bombi ni abahungu) bavutse mu 1991.

Yari umugabo ukomeye, ukunda gusetsa kandi wisanzura iyo avuga ubuzima bwe n’uburyo abona ibintu muri rusange.

Ni umwe mu baminisitiri b’u Rwanda weguye kubera amafoto n’inkuru zamwanditsweho ariko yongera kugirirwa icyizere.

Joseph Habineza yari inzobere mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, afite impamyabumenyi muri Informatique yakuye muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa.

Yatangiye imirimo ya politiki mu Rwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yari avuye muri Nigeria, ahita agirwa Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco icyo gihe bikaba byari bigikomatanyijwe.

Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe Minisiteri ya Siporo n’Umuco kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y’Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Nyuma yaje guhabwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda muri Nigeria na Ghana.

Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w’Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183 kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015.

 

Imirimo y’ingenzi yakoze mu buzima bwe

21 Ukuboza 1989-1991: Analyst Programmer muri Brarirwa

1991-1994: Ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri Blarirwa

Mutarama 1994: Vice President wa FRVB

Gicurasi 1994-1998: yakoreraga Heineken i Kinshasa

Nzeri 1998- Nzeri 2004: Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria

Nzeri 2004- Gashyantare 2011- Minisitiri wa Siporo n’Umuco

Muri 2008, igice cy’urubyiruko cyahawe minisiteri ukwayo ariko Habineza akomeza kuyobora iyiswe icyo gihe minisiteri y’Umuco na Siporo kugeza muri 2011 ubwo yeguraga.

Kanama 2011-Nyakanga 2014- Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria na Ghana

Nyakanga 2014-Kugeza Gashyantare 2015: Minisitiri wa Siporo n’Umuco

Ku wa 24 Nyakanga 2014 yongeye kugaruka muri Guverinoma yari iyobowe na Anastase Murekezi nka Minisitiri w’Intebe; asubira na none ku kuba Ministeri w’Umuco na Siporo, umwanya yamazeho iminsi 183  kuko ku gicamunsi cyo ku wa 24 Gashyantare 2015 yasimbujwe.

Mu Ugushyingo 2016, Ambasaderi Joe Habineza yatangiye kwikorera ku giti cye, akora ubucuruzi bwa makaroni yahaye izina rya ‘Pasta Joe’ zakorwaga n’uruganda rwo mu Misiri rwitwa ‘Antoniou’.

Guhera muri Gicurasi 2019, Habineza yaje kugirwa Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwishingizi buciriritse cya Radiant Yacu, kibarizwa muri Radiant. ariko muri Kanama 2020 yirukanwa ku kazi aho yakoraga ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru CEO (Chief Executive Officer).

Ibindi wamenya ku buzima bwa Joseph Habineza 

Joseph Habineza yahuye bwa mbere na Perezida Paul Kagame tariki 03 Mata 1994, ku Mulindi ahari ibirindiro bikuru by’ingabo za RPA Inkotanyi.

Ndetse ubwo indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, Joseph Habineza yari yicaranye na Major General Paul Kagame barimo kureba Igikombe cy’Afurika.

Umubonano wabo waje ukurikira ibihe bikomeye Habineza yari amaze kunyuramo nyuma yaho tariki ya 28 Mutarama 1994 yateguye umukino wa Volley Ball wahuje abasirikare ba RPF n’urubyiruko rw’i Nyamirambo.

Ni umukino wakurikiwe n’abantu ngo ‘basaga 10.000’ harimo abasirikare bakuru ba Habyarimana ndetse n’abasirikare ba LONI (MINUAR) nabo bari baje kwirebera.

Uyu mukino warakaje bikomeye ubutegetsi bwa Habyarimana bituma bafunga Habineza Joseph umunsi wose i Remera(Ubu hari station ya Polisi Remera).

Amaze kurekurwa, Habineza yamaze amezi abiri ari mu kazi ke (Yakoreraga Blarirwa icyo gihe) ariko yumva afite impungenge z’Umutekano we, byaje kumuviramo guhungira mu birindiro bya RPA- Ku Murindi tariki 03 Mata 1994.

Imikino ya Gicuti yateguye igahuza urubyiruko cyane rw’i Nyamirambo n’abasirikare ba RPA/RPF yatumye agirana ubucuti n’abasirikare bakuru barimo Gen. Charles Kayonga, Gen. Rudakubana Charles, Gen. Mushyo Kamanzi n’abandi banyapolitiki.

Joe Habineza yibuka neza uko yahamagawe kuba Minisitiri. Yabibwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe muri aya magambo…

“Rimwe nari i Nairobi muri Vacancy bambwira ko Afande anshaka(Perezida Kagame), ndibaza nti aranshakira iki koko? Icyo gihe H.E ( Perezida Kagame) yampamagaye ngiye kwegura muri Bralirwa[09/2004], nahamagawe na Musoni James, nibwiye ko Musoni ashaka kumpa akazi muri Rwanda Revenue, [duhuye] numva nta kintu na kimwe ambwira cy’akazi ahubwo anganiriza ibintu bya politiki, nyuma arambwira ngo simve i Kigali ngo hari abandi bashaka ko tuganira nimugoroba, bwaje kwira nta muntu umpamagaye…umunsi wakurikiye mu gitondo mbona nimero itazwi [Unknown number] barambwira ngo hano ni muri State House (mu Rugwiro aho Perezida Kagame akorera), nti yampayinka!!! Barambwira ngo Afande [Perezida Kagame] aragushaka, ube standby (witegure), hashize akanya [General] Kazura [Yari umujyanama wihariye wa Perezida] arampamagara arambwira ngo ‘ikoti ryawe ryiza uritegure afande aragushaka’… nyuma naje kujya muri state house turaganira[na Perezida] ndi kumwe na Musoni James nyuma arambwira ati nasanze ari wowe wasimbura Robert Bayigamba, ambwira ibyo nzaba nshinzwe hanyuma tariki 28/09/2004 nibwo babitangaje…”

Agaruka ku uko byamugendekeye ahamagarwa bwa mbere  yabaye Minisitiri yagize ati ;

“Byarantunguye, byarantunguye kuko ntigeze ntekereza kuzaba umunyapolitike, gusa nari mfite inzozi ko ku myaka 40 naba ndi CEO [Umuyobozi mukuru w’Ikigo] icyo gihe abantu barampamagaye na nubu ugutwi kuracyandya!”

Joe agaruka ku uko byamugendekeye ubwo yari yongeye guhabwa inshingano zo kuba Minisitiri nanone yagize ati ;

“Bon! N’ubundi numvaga hari akantu, nari ambasaderi kandi ntawaba ambasaderi ubuzima bwose, gusa numvaga nzakora nk’imyaka itanu ndi ambasaderi hanyuma nkisubirira muri Private business ariko byarantunguye kuko ntari mbyiteze, numvaga ngize imyaka 50 ngomba gutangira gutegura kujya mu zabukuru ariko nabiketse mbonye bahinduye guverinoma, hari kuwa gatatu bavanyeho Minisitiri w’intebe noneho mbona kuri za twitter; ndavuga nti c’est pas possible, nabonaga Murekezi twabanye muri guverinoma bwa mbere kandi numva ko na Cabinet yose ihinduka…uwo mugoroba Secretariat ya RPF irampamagaye, barambwira ngo reka tuguhe Ngarambe (Umunyamabanga mukuru wa RPF) muvugane…[Ku mutima] nti yampayinka!!! Ambaza niba ndi i Kigali, nti “oya” ndi Nigeria, ambaza niba nahita mugeraho, buracya kuwa kane bashyiraho Guverinoma ndi muri Nigeria numva basomye izina ryanjye…”

Umunyamakuru nanone yamubajije  igihe basomaga izina rye (Joe) mu nteko yose bakishima amubaza uko yabyakiriye.

“Jyewe nabaye Surprised (Naratunguwe) ntabwo narinzi ko abantu banyishimira kuriya, narumiwe, byarantangaje cyane ariko ndavuga nti; iyi ni challenge ya hatari! Kuko Urukundo n’urwango ni ibintu byegerana cyane, bishobora guhinduka igihe icyo aricyo cyose. Naravuze nti muzambabarire ntimuzangenze nkuko Abayuda bagize Yezu, baramwishimiye basasa imyenda yabo hasi ariko ni nabo bamubambye…”

Amafoto ye yakwirakwijwe kuri interineti ari kumwe n’abakobwa
Joseph Habineza, avuga ko yababajwe bikomeye n’amafoto yakwirakwijwe ku imbuga nkoranyambaga muri Gashyantare 2011, yaje kumuviramo kwegura. Avuga ko ibyamubayeho byamubereye isomo rikomeye mu buzima.

“Mbere na mbere byabonywe n’umuhungu wanjye, arambwira ngo ninkureho facebook account yanjye kuko hari umuntu urimo gushyiraho amafoto ari ‘scandal’ ariko ndebye amafoto mbona ntanayibuka, nyuma nibuka ko hari igihe nigeze gutumirwa muri Party (Ibirori) abakobwa banyuzuraho ngo twifotoze numvaga ari ibintu bisanzwe, amafoto ubwayo ntacyo yari atwaye; inkuru yanditswe niyo yanteye umujinya, article yaciye kuri le prophete, yarimo kwangiza isura yanjye, bavuga ngo twararenzwe ngo hari uwo natereye umukobwa Sida…shiiii umwanda gusa….”

Yakomeje agira ati ” Uwari Perezida wa Sena ni we wabanje kumpamagara (Biruta) ambaza niba nabonye ibimvugwaho mubwira ko nabibonye, ati ese urimo gukora iki? Arambwira ati; byaba byiza ubimenyesheje boss [Perezida Kagame] mbere yuko abimenya, nahise mpamagara Ines [Mpambara] nsanga nawe yabibonye, musaba kubibwira Boss [Nawe]ati; ariko wamwandikira ukamusobanurira, nuko ndabikora musobanurira ko harimo Montage kandi ko n’amafoto ari ayo muri 2008…ariko inkuru yari itarasohoka, isohotse mpamagara Ministiri w’Intebe nawe ati ngwino ku biro byanjye nuko njyayo mubwira ko nshaka kwegura, maze ambwira ko nandikira Perezida mbimunyujijeho, nuko nsubira ku biro ndayandika mpita nyimuha…”

Ubundi buzima bwihariye

Mu buzima busanzwe Joseph Habineza akunda Siporo cyane cyane agakina Tennis, ni Yari umufana w’ikipe ya Arsenal.

Ntabwo akunda gusenga nubwo yakuze iwabo ari abayoboke ba EPR, icyakora ngo rimwe na rimwe aherekeza umugore we gusengera muri Restoration Church.

Ibyo Joe Habineza yigeze gutangaza ko akunda kurya 

Harimo amafi n’Umuceri abikunda bihebuje; icyakora  igihe cy’umwero w’ibigori  akunda ibigori cyane yaba ibyokeje cyangwa ibitetse.

Heineken niyo nzoga akunda kwinywera.

Amb Joseph Habineza, yari umuntu uca bugufi cyane kandi yitaba telefoni uwo ariwe wese umuhamagaye.

Aha ni mu mwaka wa 1988 ubwo Joseh Habineza yakoraga ubukwe
Ambasaderi Habineza yitabye Imana nyuma y’igihe gito yizihije isabukuru y’imyaka 33 amaranye n’umugore we
Twitter
WhatsApp
FbMessenger