AmakuruAmakuru ashushye

Ibyavuye mu biganiro byahuje Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru n’abaturage mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi ugenda urushaho kunozwa hashingiwe ku bushake n’imbaraga byashyizwe mu kuvugurura uwo mubano ku mpande z’ibihugu byombi.

Ku wa Gatatu taliki ya 8 Nzeri 2021, Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Burundi Hon Sinzohagera Emmanuel.

Aba bombi mu biganiri byabahuje bagarutse ku ntambwe ishimishije imaze guterwa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi na bo baboneraho kwiyemeza ubufatanye mu rwego rw’Inteko Zishinga Amategeko.

Dr. Iyamuremye n’Itsinda yari ayoboye bahuriye na Hon. Sinzohagera Emmanuel mu Nama ya 5 ihuza Abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi yaberaga i Vienna muri Austria.

Perezida wa Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi biyemeje gutsura umubano ku rwego rw’Inteko Zishinga Amategeko, no gushyigikira Guverinoma z’Ibihugu mu bushake zifite bwo gukemura ibibazo bibangamiye umubano w’Ibihugu byombi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda yagejeje kuri mugenzi we Perezida wa Sena y’u Burundi, ubutumire mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU) izabera mu Rwanda mu Ukwakira 2022.

Kubijyanye n’umubano w’ibihugu byombi twabibutsa ko mu ntangiriro za Nyakanga 2021, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard yifatanyije n’Abarundi kwizihiza isabukuru ya 59 y’Umunsi w’Ubwigenge bw’u Burundi, akaba ari n’amateka icyo gihugu gihuriyeho n’u Rwanda.

Urwo ruzinduko rwafashwe nk’ikimenyetso ntakuka cy’intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kunoza ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi nk’ibihugu bisangiye byinshi mu muco n’amateka, wajemo agatotsi mu mwaka wa 2015 ubwo muri icyo gihugu cy’abaturanyi havukaga imivurungano yaturutse ku matora ya Perezida.

Ibyo byatumye Abarundi benshi bahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda, abafite ubushobozi berekeza mu bihugu byo hanze y’Afurika.

Icyo gihe u Burundi bwashinje u Rwanda rwakiriye abaturage b’impunzi, gucumbikira ababurwanya nubwo rwakiraga abiganjemo abagore n’abana bahungaga bakiza amagara yabo.

Icyo gihe Abanyarwanda bari mu Burundi barahohotewe bashinjwa kuba ibyitso by’u Rwanda nk’igihugu bwabonaga nk’igicumbikiye abanzi.

Umubano watangiye kongera kuvugururwa mu mwaka ushize nyuma y’aho u Burundi buboneye Perezida mushya, Evariste Ndayishimiye.

Kuva ubwo kugeza ubu ibiganiro birakomeje mu rugendo rwo kurushaho kunoza umubano no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano w’Akarere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger