AmakuruAmakuru ashushye

Ibya Jado Castar ntibivugwaho rimwe, Rucagu Boniface yagize icyo abivugaho

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira nibwo hasomwe umwanzuro ku byaha Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’ aho yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri .

Ku isaha ya saa tanu nibwo urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko Jado Castar unafatwa nk’umwe mu banyamakuru b’imikino bakomeye mu Rwanda ahabwa kiriya gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Benshi ku mbugankoranyambaga higanjemo abanyamakuru bagenzi be n’abandi bashenguwe ndetse banagaragaza ko batanyuzwe n’igihano cyahawe Jado Castar.

Bose bagahuriza ku ngingo y’uko Jado Castar ibyo yakoze yabikoraga mu nyungu rusange.

Rucagu Boniface ufite amateka yo kuba ari umwe mu bakoreye igihugu aho yakoze inshingano zitandukanye kuva kuri Repubulika ya mbere, ndetse akaza no kugirirwa icyizere na FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 75, akaba umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, rwitwa “REAF” mu magambo ahinnye y’icyongereza (Rwandan Elders Advisory Forum), aho yagiye avuye ku buyobozi bwa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu yamazeho imyaka isaga umunani.

Rucagu Boniface ku kibazo cya Jado Castar mu butumwa yashyize kuri Twitter asubiza ubwanzwe na Radio TV 10 yavuze ko uyu mugabo’ Castar’ azize ishema ry’igihugu kuko ariryo yashakishaga.

Rucagu yanditse agira ati ” buri wese aramutse yumvise neza ko yari agamije ry’u Rwanda atari agamije inyungu ze bwite amaherezo yazadohorerwa kuko nkeka ko bitarangirira hariya gusa kandi byashimisha benshi kubera iryo ishema .”

Mu bandi bagize icyo bavuga harimo umunyamakuru bakorana ndetse banamaranye igihe Jean Luc Imfurayacu

We yagize ati: “Witangiye Sport uko wari ushoboye, nizera ko uzanakomeza. Udakosa ni udakora. Ikintu cyose kigira impamvu, Courage Reka Turebe ko hari ikindi Kizavamo. Ni ibihe bikomeye, ariko abagabo niko bigenda baberaho kurenga ibihe bigoye. Courage Gr Frè,
Imana ibane nawe!”

Ku wa gatanu tariki 8 Ukwakira 2021 nibwo Jado Castar yagejejwe imbere y’urukiko aburana ku cyaha yaregwaga, icyo gihe yaburanye yemera icyaha, ndetse asaba no kugabanyirizwa ibihano.

Osward Oswakim umunyamakuru wa RadioTv10 nawe yagize ati: “Iyo se basi akatirwa igifungo gisubitse?!! Cg igihano nsimburagifungo Ndatekereza ko atari agambiriye kugirira nabi urwamubyaye. Ndizera ko hakiri andi mahirwe y’uko iki cyemezo cyasubirwamo. Komera komera confrère!”

Twabibutsa ko Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iperereza riri gukorwa rijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger