Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Ibitekerezo: Hari abarambiwe igitutu cy’ababasaba intwererano bagiye gukoresha ubukwe

Hari abaturage hirya no hino mu gihugu bavuga ko barambiwe igitutu cy’ababasaba intwererano mu gihe bagiye gukoresha ubukwe. Ibi ngo hari n’igihe bihungabanya imibanire abantu bari basanzwe bafitanye ugasanga uwabuze icyo atwerera agira ipfunwe ryo kwisanzura ku inshuti ye.

Ubukwe ni umwe mu minsi mikuru y’ingenzi mu buzima bw’umuntu, bukaba buhuza inshuti n’abavandimwe bagasabana. Bikomeje kuvugwa ko muri iki gihe bamwe mu basore n’inkumi bategura ubukwe batitaye ku bushobozi bwabo, barambirije ku k’i Muhana kaza imvura ihise, abandi bagafata imyenda kugira ngo ibirori byabo bizagende neza, bakibagirwa ko nyuma y’ubukwe, ubuzima bukomeza.

Uretse ibi kandi, hari abategura ubukwe barambirije ku ntwererano bagenzi babo bazabaha, amatariki y’ubukwe bayatangaza hakiri kare cyane, impapuro z’ubutumire zigatangwa kare, hanyuma bagategura inama z’ubukwe ndetse n’ibindi birori bibanziriza ubukwe kugira ngo inshuti n’abavandimwe bikore ku mufuka batange intwererano hakiri kare maze zifashishwe ku munsi w’ubukwe ny’irizina.

Uretse ibi kandi, hakorwa amagurupe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka WhatsApp n’izindi , bagakora urutonde bakagenda bavuga amafaranga buri umwe azatanga nk’intwererano hanyuma uyatanze bagashyiraho akamenyetso kerekana ko ayatanze.

Abantu bavuga ko ibi babirambiwe kuko ngo basigaye bapanga ubukwe, udufaranga twose bafite bakadukodesha mu gushaka ahazabera inama z’ubukwe, ubundi bakandika ibyo bakeneye byose, bigomba kuzabazwa abazitabira inama! Ngo iyo umuntu atabonetse mu nama ngo agire icyo atanga usanga bigize ingaruka ku mibanire y’abantu yewe ugasanga abantu batangiye kurebana nabi.

Icyakora turebye mu muco w’abanyarwanda, gutwererana byahozeho ariko bigakorwa ku bushake bitewe n’umushuti ufitanye n’uwakoze ubukwe.

Ibitekerezo by’abantu batandukanye byabyukijwe n’iyi ngingo RBA yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter maze abantu bavuga uko babyumva.

Uwitwa Ellen Kampire yagize ati ” Umuntu agutwerera ku bushake bwe. Ntibikwiye ko igitutu kibaho wibutsa abagutwerera kuko ntabwo ari igikorwa cyo guhatirwa. Ni umuco mubi rwose.”

Mugisha ati ” Gutwererena byo ni umuco w’abanyarwanda kuva na kera ariko kandi si ngombwa ko ushāka izo ntwererano ahata uzitanga, hari ubwo nawe yaba ntacyo afite. Ahubwo byakabaye undi muco nanone ko abagiye gushyingiranwa babanza gushaka ubushobozi aho gushyira igitutu kuri bagenzi babo.”

Undi yahise agira ati ” Ubundi se ko utayimuha ntayo ufite… Wayinyaka ku ngufu wayinyaka neza byose bizaterwa nuko mfite iyo ntwererano ntihazagire uwigora rwose, bajye bampa ubutumire cyangwa ubutumwa kuri WhatsApp ubundi barindire”

Uwitwa Kapiteni kuri Twitter yagize ati ” Intwererano rwose yahindutse nk’ideni umuntu abereyemo ugiye gukora ubukwe kandi ari igikorwa yatekereje akagitegura mu gihe wowe uyisabwa wibereye mu bihe udafite ubushobozi”

Mutuyimana Lydia we ati ” Gutwerera ni umutimanama ,ntabwo ari itegeko. Cyane ko hari igihe ubutumire buhurira ku muntu ari bwinshi, uwaka intwererano akibwira ko ari we wayitanze wenyine,nyamara sibyo. Ni byiza ko abantu bategura ubukwe buhuje n’ubushobozi bafite kuko nta bukwe busa n’ubundi.”

Hari n’uwavuze ko hari uwamuhamagaye kuri telefoni akamubwira ati ” Ese uribuka ko ubukwe bwanjye bubura icyumweru, none ko ntacyo urambwira kandi narinkwizeye. Yampamagaraga hafi buri munsi, ariko amezi ashize ari 6 tutavugana kandubwo twaherukanaga my myaka 3″

Undi ati “Intwererano mu igihe imiryango yitegura ubukwe,Ntiyagateje ikibazo kuberako buri wese atwerera bingana n’ ubushobozi bwe! Rero ibibazo byerekeye intwererano byaba ari kwirengagiza inshingano buri umwe afite hirya yo gutwerera!Rero ayo makibirane yakagobye guhagarara!”

Ibindi bitekerezo……

Ubundi mu muco nyarwanda kuva kera kose bimenyerewe ko iyo umuntu afite ubukwe abimenyesha inshuti n’abaturanyi bakamufasha kubutegura, buri wese agatanga umusanzu we uko yishoboye ndetse mu gihe cyo kwiyakira bagasabana nta busumbane bubayeho.

Nyamara ngo iyo sura igenda ihinduka kuko ngo hamwe na hamwe mu gihe cyo kwiyakira buri wese yicazwa ahajyanye n’ingano y’intwererano yatanze muri ubwo bukwe bityo n’ibyo ahabwa bikaba bitandukanye n’ibyo mugenzi we wo mu kindi cyiciro ahabwa.

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Rwimbogo na Gashonga mu karere ka Rusizi bavuga ko iyo umaze gutanga intwererano bagira aho bakwandika n’umubare w’amafaranga utanze bityo bakakugenera icyo bita ijeto uzerekana kugira ngo wemererwe kwinjira ahabereye ubukwe ndetse akaba ari nayo igena ingano y’amazimano uhabwa.

Abo baturage bavuga ko iyo umaze kwicazwa ahajyanye n’ikiciro cyawe mu gihe cyo kwiyakira uhabwa ibikugenewe icyarimwe ukabifungura uko ushoboye utabasha kubirangiza ukabitahana cyangwa se ukabiha uwo wishakiye.

Uretse kuba abitabiriye ubukwe bakirwa ku buryo butandukanye bitewe n’intwererano buri wese yatanze, ngo nta n’ubwo bicazwa hamwe.

Uyoboye ubukwe agomba kumenya mbere ubwoko bw’ijeto buri wese afite kugira ngo mu gihe cyo guhamagara amenye aho yicaza buri wese bivuze ko n’ibyicaro by’izo ngeri zose zatashye ubukwe biba bitandukanye.

Nyamara ngo nubwo buri wese ahabwa ibijyanye n’ijeto afite ngo hari ubwo uwagize ubukwe ategura bike bitewe n’ubushobozi budahagije afite cyangwa se ashaka kugira icyo asagura hakagira abatabona ibijyanye n’ibyo bari biteguye guhabwa. Ibyo ngo nibyo bita gukarabya.

Aba baturage bemeza ko ibi bintu atari byiza kuko binyuranye n’umuco nyarwanda wo hambere. Banavuga kandi ko kuvumba byari umuco ariko ngo ubu byaracitse kuko ufite amikoro make ku buryo ntacyo yabona atwerera nta bukwe ashobora kwakirwamo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger