AmakuruAmakuru ashushye

Ibitaro mpuzamahanga bya BAHO Hospital byashiriweho ubugenzuzi bwihariye nyuma yo kugwamo umugore ku maherere

Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho itsinda ryihariye ryo kongera gusuzuma no kugenzura byimbitse imikorere y’Ibitaro Mpuzamahanga bya Baho (BAHO International Hospital (BIH) nyuma y’aho abaganga babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho urupfu rw’umubyeyi waje kwivuza uburwayi bworoheje bikamuviramo urupfu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko uwo murwayi wapfuye ari umugore wari ufite imyaka 54 akaba yarashizemo umwukataliki 9 Nzeri 2021, abo baganga babiri batawe muri yombi bakaba bakekwaho kuba baragize uruhare mu rupfu rwe biturutse ku mikorere idahwitse.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Abakekwaho icyaha ni abagabo babiri b’abaganga, harimo umuganga w’abagore (Gynecologist) ndetse n’ushinzwe gutera ibinya (Anesthetist) . Ibizava mu iperereza, bizatangazwa nyuma.”

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’abo baganga, Minisiteri y’Ubuzima yahise itangaza ko yashyizeho itainda rigiye gutangira gusuzuma imikorere mibi imaze igihe ivugwa muri ibi bitaro byakira abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryatanzwe n’iyo Minisiteri, ​​muri iryo tsinda harimo abayobozi bakuru nka Dr. Corneille Ntihabose, Umuyobozi w’Ishami rya serivisi z’ubuzima n’ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’ubuzima na Dr. Lysette Umutesi, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda.

Harimo kandi umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) Hesron Byiringiro, umunyamuryango w’Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza Innocent Kagabo, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Impuguke mu by’ubuvuzi Jean Damascene Gasherebuka n’umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima Philbert Ciza.

Abandi bagize iyo komite ni umunyamuryango w’Inama y’Abaganga b’Amenyo Jean Damascene Hanyurwimfura, umunyamuryango w’Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti (NPC) Fidele Bimenyimana n’umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima Donatien Ntagara Ngabo.

Ubutumwa bwamenyeshejwe abo abagize iryo tsinda buragira buti: “Dushingiye ku mikorere mibi ivuzwe kenshi mu bitaro Mpuzamahanga bya baho cyane cyane ishingiye ku buvuzi bw’indwara z’abagore ndetse n’izijyanye no kubaga; Minisiteri y’Ubuzima ikugize umwe mu bagize itsinda rigenzura imitangire ya serivisi n’ibindi bibazo bifitanye isano n’imikorere mibi kandi mukihutira gutanga ibyifuzo.”

Aba baganga basabwe gutangira ubwo bugenzuzi guhera ku wa Gatanu taliki 10 Nzeri 2021, bakazatanga raporo nyuma y’iminsi itanu.

Ikibazo cyateye urupfu rw’umurwayi kibaye mu gihe mu mezi abiri ashize Ibitaro bya ‘Baho International’ biherereye i Kigali byari byongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe na serivisi zidahwitse, bituma Minisiteri y’Ubuzima itangiza ubugenzuzi bw’igihe gito.

Taliki 10 Nyakanga ni bwo umuturage yazamuye ikibazo cy’imitangire ya serivisi idahitse muri ibyo bitaro abinyujije ku rubuga rwa Twitter, avuga ko abaganga bamuhaye gahunda yo kubonana na we saa yine za mu gitondo, aho kumwakira ku masaha bari bamuhaye bamwakira saa saba.

Mu gihe abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bariho bavuga kuri icyo kibazo ku buryo butandukanye,

Ku ya 12 Nyakanga, Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi, yanenze ubuyobozi bw’ibyo bitaro byari byatsimbaraye bivuga ko nta makosa yakozwe, agira ati “ Ni gute wahinduka, niba udashobora no gufata umwanya ngo wumve ibibazo ugezwaho, nyuma ngo unabikurikirane? Uku guceceka no kutagira icyo umuntu ashaka gutangaza, ntabwo ari byiza mu mitangire ya serivisi.”

Nyuma y’iminsi ibiri ikibazo kivuzweho cyane, ndetse igitutu cy’imbuga nkoranyambaga, cyatumye abayobozi b’ibitaro bafata umwanya wo gusaba imbabazi, babinyujije mu nyandiko, bavuga ko basaba imbabazi kubera uburyo bakiriye ibibazo bagejejweho binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger