AmakuruPolitiki

Huye: Abayobozi bategetswe gukoresha”Twitter”

Sebutege Ange umuyobozi w’Akarere ka Huye, yandikiye Abanyamabanga nshingwa bikorwa b’Imirenge ndetse n’abandi bakorera ibigo bitandukanye bikorera muri aka Karere ko bagomba gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane “Twitter”.

Nk’uko bikubiye mu ibaruwa yo kuwa Mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2018 ibamenyesha ko bagomba gukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko “Twitter” mu kazi kabo ka buri munsi.

Uyu muyobozi yavuze ko Abanyamabanga nshingwa bikorwa bagomba gukoresha uburyo bwose ibi bikagerwaho mu gihe kitarenze icyumweru kimwe bakaba bamaze gutanga raporo y’uko byashyizwe mu bikorwa.

Iyi baruwa yandikiwe Abanyamabanga nshingwa bikorwa b’imirenge igize Akarere ka Huye iragiriti:” Nshingiye ku ibaruwa No-0662/07.02 yo kuwa 07/11/2018, nandikiwe na Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo adusaba twese gukoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko “Twitter” nk’uko gukoresha ikorana buhanga byemejwe mu mwiherero wo kuwa 04/11/2018.

“Nkwandikiye ngusaba gukoresha “twitter” ndetse n’abakozi b’umurenge uyobora bose. Ndagusaba by’umwihariko, hamwe n’abakozi gukurikira (follow) Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari we muhagarariye n’abandi Bayobozi Bakuru b’Igihugu ndetse n’Akarere ka Huye (@HuyeDistrict).”

“Abakozi b’ibigo bikorera mu murenge uyobora nabo bagomba kwitabira gukoresha twitter.”

Ku musozo w’iyi baruwa umuyobozi w’Akarere yarangije asaba koi bi bitagomba kurenza icyumweri kimwe abakozi bose bataratangira gukoresha Twitter mu kazi kabo.

Ati “Ndagusaba ko bitarenze icyumweru kimwe ubonye iyi baruwa, uzatanga raporo y’uko abakozi b’umurenge n’ibigo bikorera mu murenge bakoresha twitter (“Twitter accounts” z’abakozi bose).”

Iki cyemezo cyishimiwe n’abantu batandukanye babone iyi baruwa,bavuze ko byari bikwiye ko umuntu wize akoresha ikorana buhanga kandi ko nta nzitizi zirimo ku muntu w’umuyobozi.

Gusa ku rundi ruhande hari n’abavuga ko bishobora kubera imbogamizi bamwe na bamwe batari basanzwe bakoresha uru rubuga mu gihe baba batangiye ku rukoresha nta mahugurwa bahawe ngo basobanurirwe byinshi byerekeranye na rwo.

Itangazo umuyobozi w’Akerere ka Huye yandikiye abandi bayobozi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger