AmakuruImikino

Hamuritswe igikombe gishya cya CHAN(Amafoto)

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), yifashishije abakinnyi bakanyujijeho muri Afurika, imurika igikombe gishya kizajya gikinirwa mu muri Shampiyona Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Kanama 2025, ni bwo CAF yifashishije abakinnyi bakanyujijeho muri Afurika, imurika iki gikombe kizatangira gukinwa muri uyu mwaka.

Abo bakinnyi ni Victor Mugubi Wanyama wahoze akinira Ikipe y’Igihugu ya Kenya mu kibuga hagati, Denis Onyango wari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda na Mrisho Ngasa wabaye rutahizamu watsindiye Tanzania ibitego byinshi.

CAF yagaragaje ko ari igikombe gifite umwihariko wo kugaragaza ubumwe bw’Abanyafurika kubera imiterere yacyo, bigendanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka iri mu rurimi ruhuriweho n’ibihugu bizakira irushanwa ‘PAMOJA’ bisobanuye ‘Twese Hamwe’.

Ni igikombe gikozwe muri Zahabu ndetse na Feza, byahawe igisobanuro cyo kwimakaza umurage w’umupira w’amaguru muri Afurika. Gifite kandi imirongo imanutse 54, yerekana ko ari irushanwa rihatanirwa n’ibihugu byose bya Afurika.

Cyashyizwe ahagaragara mbere y’uko irushanwa ritangira, dore ko riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025. Umukino wa mbere ugahuza Tanzania na Burkina Faso kuri Benjamin Mkapa Stadium.

Ikipe izegukana iri rushanwa rizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda, izamenyekana tariki ya 30 Kanama 2025.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger