AmakuruImyidagaduro

Hamisa Mobetto yahaye akazi wa musore w’ibigango wahoze arinda Diamond

Mwarabu fighter, umusore w’ibigango wahoze arinda umuhanzi Diamond Platnumz yafotowe bigaragara ko acungiye umutekano Hamisa Mobetto wahoze akundana n’uriya munyamuziki wo muri Tanzania.

Mwarabu wahoze ari umutoni wa Diamond, yafotowe ari kumwe na Mobetto ubwo uyu mugore unafitanye umwana na Diamond yari i Dar Es Salaam mu bikorwa byo kwamamaza Company icuruza ibikoresho byifashishwa mu kongera ubwiza.

Mwarabu wabaga acungiye umutekano umuhanzi Diamond mu bitaramo bitandukanye yakoreraga hirya no hino ku isi, yatandukanye na we nyuma y’impanuka ikomeye yakoze mu mwaka ushize. Ashinja Diamond kugira umutima wa kinyamaswa, ngo kuko akimara gukora iriya mpanuka nta bufasha na buke yigeze amuha ahubwo akamuhemba kumwirukana.

Byavuzwe ko Diamond yirukanye uyu wahoze ari umurinzi we kubera ngo kuko yamushyiraga ku ka rubanda amushinja kumufata nabi.

Hamisa Mobetto yatangiye gucungira umutekano, na we yahoze yaratoneshejwe na Diamond ndetse yemwe banabyarana umwana w’umuhungu. Aba bombi na bo ibyabo byarangiye muri 2018, ubwo Diamond washinjaga uyu wahoze ari umukunzi we kujya mu bapfumu agambiriye kumucishiriza inzaratsi zatuma amukundwakaza kurushaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger