AmakuruImikino

Hakizimana Louis agiye kwitabira amahugurwa ya VAR i Johannesburg

Umunyarwanda Hakizimana Louis ari mu basifuzi batoranyijwe CAF kugira ngo bahabwe amasomo ku mikoreshereze y’uburyo bw’imisifurire ikoresha ikoranabuhanga bugezweho, buzwi nka Video Assistant Referee.

Ubu buryo bwa VAR bumenyerewe cyane mu marushanwa yo ku mugabane w’u Burayi, bwatangiye gukoreshwa na FIFA muri 2018 nyuma y’imanza z’imisifurire mibi zakundaga kugaragara mu marushanwa atandukanye y’umupira w’amaguru. Bukoreshwa n’umusifuzi wo hagati mu gihe hari icyemezo kitavuzweho rumwe, bikaba ngombwa ko asubira mu mashusho aba akurikiranirwa hafi n’irindi tsinda ry’abasifuzi mu rwego rwo kugira icyemezo afata.

VAR yakoreshejwe bwa mbere mu gikombe cy’isi cy’ibihugu cybereye mu Burusiya mu mpeshyi ya 2018.

Hakizimana Louis wasifuye amarushanwa atandukanye arimo aya CAF Champions League, Amajonjora y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 23, Amajonjora y’igikombe cya Afurika cy’abakuru, Amajonjora y’igikombe cy’isi ndetse n’imikino ya gicuti mpuzamahanga itandukanye, azafatana aya masomo n’abandi basifuzi 19 batoranyijwe na CAF. Ni amahugurwa bazahererwa i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Byitezwe ko aba basifuzi bazahabwa amahugurwa akarishye kuri ubu buryo bw’imisifurire bukomejwe kwiyambazwa n’ibihugu bitari bike.

Mu busanzwe uburyo bwa VAR bukunze kwiyambazwa mu rubuga rw’amahina harebwa niba umukinnyi yakoreweho ikosa ryatuma ikipe ye ihabwa Penaliti, ku bitego biba bitavuzweho rumwe ndetse no ku byemezo birebana n’amakosa akomeye yatuma umukinnyi yerekwa ikarita itukura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger