AmakuruAmakuru ashushye

Hafi ya Pariki ya Gishwati-Mukura hadutse igikoko cy’amayobera

 

Kugeza ubu haribazwa igikomeje kwica amatungo y’abaturage bo mu Turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu aho bamwe bavuga ko haba hari igikoko gituruka muri Pariki ya Gishwati-Mukura kica inyana zabo mubryo budasanzwe.

Kugeza ubu iki gikoko kitazwi kimaze kwica amatungo agera kuri ane kandi amenshi aba ari imitavu. Ku wa 11 Uguhsyingo hateranye Inama yo kwiga iki kibazo yarangiye gusa nayo yarangite bose bacyecyeranya ubwoko bw’icyo gikoko cyica ayo matungo.

Umwe mu baturage utuye mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko we na bagenzi be bafite impungenge z’uko kiriya gikoko bizarangira kishe n’umuntu niba inzego z’umutekano zitabatabaye hakiri kare.

Kuri ubu hari amafoto y’inyana nto zishwe n’iriya nyamaswa yabaye inshoberamahanga yatangiye gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga  mu ntangiriro z’Icyumweru gishize.

Hari undi muntu  wo mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Busuku muri Nyabirasi avuga  ko kiriya gikoko kimaze kwica inyana ebyiri kandi mu bihe byegeranye.

Nyuma yo kubigeza ku nzego zitandukanye,  kuri uyu wa Kane tariki 11, Ugushyingo, 2021 habaye  inama yahuje ubuyobozi, abashinzwe Pariki ya Gishwati- Mukura n’abahagarariye aborozi muri kariya gace.

Itangazo ritumiza bariya baturage ryagira riti: “Mwaramutse, kubera ikibazo cyimaze iminsi mu nzuri za Gishwati no mu nkengero zaho cy’inyamaswa yica amatungo, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabirasi ku bufatanye na RDB Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura, batumiye aborozi bose bororeye mu nzuri za  Gishwati n’ahandi mu nkengero za Pariki mu nama izabahuza kuwa kane tariki 11/11/2021 i saa yine ku biro by’Umurenge wa Nyabirasi.”

Kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda nka Taarifa kivbuga ko bimwe mu byari ku murongo w’ibyari kwigwa hariho ibi bikurikira: -Kubagira inama uburyo bwo kwirindira amatungo; -Kwibukiranya inzira amategeko ateganya kugira ngo uwangirijwe n’inyamaswa yishyurwe;

Bivugwa ko iriya  nama yariyatumiwemo n’Abakuru b’Imidugudu n’Utugari kuko ngo  bari mu bagombaga gusinyira abangirijwe n’inyamaswa.

Inama yanzuye ko mu minsi iri imbere hazaterana indi nama yagutse izahurirwamo n’abarebwa na kiriya kibazo harimo na RDB.

Mu myanzuro yafashwe nyuma y’inama yateranye kuri uyu wa Kane tariki 11, Ugushyingo, 2021 abaturage bavuze ko hari inyamaswa zicyekwa ko ari zo zica ziriya nyana.

Bamwe bacyetse ko ari impyisi, imondo, ingunzu, urutoni n’imbwa z’ibihomora.

Undi mwanzuro wafashwe ni uko umuturage uzajya ahemukirwa n’inyamaswa azajya ahita atanga amakuru kandi ubishoboye agafata amafoto agaragara neza yerekana inka ye yagiriwe nabi.

Abashumba bo mu bikumba biri muri kiriya gice bagomba kumenyana kugira ngo babone uko bahana amakuru.

Mu bitabiriye iriya nama harimo ubuyobozi bw’ingabo, ubwa Polisi, DASSO, ubw’ibanze n’uhagarariye RDB.

Mu 2019 Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura, yashyizwe mu nshingano z’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), ikazatangira kwakira ba mukerarugendo.

Iyi Pariki iherereye mu misozi ya Ngororero na Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba, ibaye Pariki y’igihugu ya kane mu Rwanda, ikaba ifite ubuso bwa kirometero kare 34.

Ubwo iyi Pariki yashikirizwaga RDB kuwa kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2019, icyo gihe uwari Minisitiri w’ibidukikije Dr. Vincent Biruta, yavuze ko iyi Pariki ifite umwihariko, kandi ikaba ishimangira ko u Rwanda rwiyemeje kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Pariki y’igihugu ya Gishwati-Mukura yemejwe n’itegeko muri 2015, kuva icyo gihe Leta n’abafatanyabikorwa batangira gahunda yo kongera kugarura ishyamba no kuyitunganya ngo ihinduke Pariki y’igihugu.

RDB ivuga ko iyi Pariki icumbikiye amatsinda 20 y’inguge, zibana n’inkende z’amoko atandukanye, ndetse n’amoko 232 y’inyoni muri Gishwati na 163 muri Mukura.

Mu myaka ya 1980 Gishwati yaragabanutse iva kuri hegitari 250,000 hasigara hegitari 28,000, mu gihe Mukura yo n’ubusanzwe yari nto, yagabanutse ikava kuri hegitari 30,000 ikagera kuri hegitari 15,000.

Iri tungo ni rimwe muryishwe na kiriya gikoko kitaramenyekana

g

Twitter
WhatsApp
FbMessenger