AmakuruPolitiki

Hadutse uguterana amagambo hagati y’Amerika na China ku bihano byafatiwe Korea ya ruguru

Leta ya America n’Ubushinwa byateranye amagambo mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi ,ku kibazo cy’uburyo Koreya ya ruguru yagabanyirizwa ibihano.

Amerika isaba ko icyo gihugu cyongererwa ibihano mu gihe Ubushinwa bwo busaba ko ibyafashwe bihanagurwa.

Iyi nama idasanzwe yateranya mu gihe hari ubwoba ko Koreya ya ruguru yakongera kugerageza ibisasu bya kirimbuzimu byumweru biri imbere.

Ambasaderi wa Amerika muri ONU, Linda Thomas-Greenfield, yavuze ko ONU ikwiye kongera vuba ibihano aho kubigabanya.

Thomas-Greenfield yannze kwemera ubusabe bw’ibihugu by’Ubushinwa n’Uburusiya bw’uko Koreya ya ruguru yakurirwaho ibihano yafatiwe muri 2017.

Ubushinwa n’Uburusiya bisaba ko hashyirwa imbere ibiganiro kurusha ibihano kuko bishobora gutuma Koreya ya ruguru igira uburakari buyikururira kongera ibitwari by’ubumara.

Inama yo kuri uyu wa gatatu yahuje ibihugu rutura 5 bivuga rikijyana mu kanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano.

Yabaye nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida mushya wa Koreya y’Epfo Yoon Suk-yeol arahiriye kuyobora igihugu,Avuga ko agiye guhngana n’umuturanyi we Koreya ya ruguru.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger