AmakuruAmakuru ashushye

Guverinoma y’u Rwanda irikwiga ku kibazo cy’ubwiyongere bw’ibiciro bya Gaz

Mu gihe benshi mu banyarwanda bamaze iminsi bavuga ko ibiciro bya Gaz yo gutekesha byazamutse cyane kuri ubu guverinoma yatangiye kwiga kuri iki kibazo.

Igiciro cya Gaz yo gutekesha ubu kigeze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 17 ku icupa ry’ibiro 12, biteganywa ko kizagabanywa nyuma y’inyigo izarangira tariki ya 13 Ukuboza 2021 nk’uko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yibyijeje abanyarwanda.

Ministiri w’Intebe yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku wa 03 Ukuboza 2021, ubwo Depite Dr Frank Habineza yari amugejejeho ikibazo cy’uko Gaz irimo kugenda izamuka mu biciro ku mpamvu avuga ko atarasobanukirwa.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na we yemera ko Gaz irimo kugurishwa ku giciro gihanitse muri iyi minsi, akaba yizeza abayikoresha ko inyigo yo kureba ibisabwa kugira ngo icyo giciro kigabanywe irimo kurangira gukorwa.

Dr Ngirente yasobanuriye Abadepite ko habanje gusuzumwa imikorere y’uruhererekane runyuzwamo Gaz kuva ivuye hanze kugera ku bayikeneye, uburyo Gaz igomba kugenzurwa ndetse n’inyungu buri wese yabona itabangamiye umuguzi wa nyuma uyikeneye.

Dr Ngirente ati “Ndagira ngo mbabwire ko icyo kibazo turimo kugikemura, turimo kubitunganya ku buryo imibare yose izaba yagiye hamwe ndetse n’umurongo watanzwe, ibisubizo bizaboneka bitarenze iminsi 10, ni yo twihaye kuva uyu munsi (kuva ku itariki 03 Ukuboza 2021)”.

Umuyobozi w’Ikigo kiyikwirakwiza mu Rwanda cyitwa Kigali Gas Ltd, Ndagijimana Emmanuel avuga ko ubu ikilo kimwe cya Gaz kigurwa amafaranga hagati ya 1400-1500, kandi mu minsi ishize cyari kuri 700Frw-800Frw, bivuze ko byikubye hafi kabiri mu mezi nk’atatu ashize.

Uyu muyobozi avuga ko ibi bibangamye cyane ku buryo hari abenda gusubira ku makara no ku nkwi, kandi Gaz ni yo yari ihendutse kubirusha.

Impamvu abacuruzi ba Gaz bavuga ko bari babwiwe ngo ni uko u Burusiya (bucukurwamo Gaz) bwazamuye igiciro cy’iyo bwohereza hirya no hino ku isi, ndetse n’inzira inyuramo kugira ngo igere mu Gihugu zikaba zigoranye.

Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kugabanya 38% by’imyuka yoherezwa mu kirere bitarenze umwaka wa 2030. Bizagerwaho mu kwirinda itemwa ry’amashyamba avamo inkwi n’amakara, abantu bakaba bagomba gushakirwa ibindi bicanwa bituma bahumeka umwuka mwiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger