AmakuruPolitiki

Goerge Stinney Jr umwana wa mbere muto wiciwe mu ntebe y’amashanyarazi nyuma akaba umwere

Umwana muto witwaga Goerge Stinney Jr yari afite imyaka 14 ubwo yashyirwaga mu ntebe y’amashanyarazi ngo yicwe kuwa 16 Kamena 1944 ashinjwa kwica abana babiri b’abazungu umwe w’imyaka 11 n’undi 7 muri South Carolina mu gace ka Alcolu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Urubanza rw’uyu mwana rwabaye mu muhezo aho ababyeyi batari bemerewe kwinjira mu cyuma kiburanirwamo ndetse bari baranabirukanye mu gace bari batuyemo, uyu mwana yamaze iminsi 81 muri gereza nyuma aza kugera ku munsi wa nyuma aricwa.

Uyu mwana yaburanishijwe mu cyumba gito, ntawe umuburanira yewe nta n’undi muntu uri muri icyo cyumba uretse abamushinjga, aba Police bavuzeko umwana yiyemereye icyaha hanyuma akanemera ko yashakaga gufata ku ngufu umwana umwe muri abo w’imyaka 11.

Ubwo uyu mwana yicwaga yari muto cyane ku buryo atanakwirwaga ku ntebe biciramo abakatiwe gupfa, bafashe ibitabo babirunda ku ntebe abona kwicaraho kugira ayikwirwemo kuko intebe yari yarakorewe abantu bakuru, umutwe we wari muto ku buryo ingofero bamwambitse icamo amashanyarazi yari itari kumukwira, bamukubitishije Volt 5380 z’amashanyarazi ahita yuma.

Wilford Hunter umwe mu bari bashinzwe kurinda George muri gereza yatanze ubuhamya avuga ko, umwana atemeraga ibyaha yashinjijwaga, ngo yaramubwiraga ati “sinigeze mbikora, kuberiki bagiye kunyicira ikintu ntigeze nkora”.

Abavandimwe ba George kuri ubu bari hejuru y’imyaka 70 baje kugaragaza muri 2014 icyerekana ko umuvandimwe wabo yari murugo ubwo ubwicanyi bwakorwaga ‘alibi’ ko bidashoboka ko ariwe waba warabishe kuko yari mu rugo mu masaha abo bana babazungu biciweho.

Nyuma y’imyaka 70 George yishwe nibwo ubunshinjacyaha bwaje kugenzura neza busanga George yarahawe iguhano arengana, izina rye rihanagurwaho icyo cyaha ariko n’ubundi ubutabera butinze buba buhwanye n’ubutabera butigeze bubaho.

Src: exhibit.stanford.edu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger