AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Gisagara: Madamu Jeannette Kagame yashoje ihuriro rya 13 ry’ imbuto zitoshye

Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda akaba n’Umukuru w’Umuryango Imbuto Foundation kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, yasoje Ihuriro rya 13 ry’Imbuto Zitoshye rimaze iminsi ine ribera muri Groupe Scolaire Sainte Bernadette Save riherereye mu Karere ka Gisagara.

Iri huriro ryahuje abanyeshuri barenga 750 bahabwa ubufasha mu kwiga binyuze mu mushinga wa Edified Generation uterwa inkunga n’ Imbuto Foundation. Umuryango Edified Generation Rwanda washinzwe 2016 n’abanyeshuri barihiwe na Imbuto Foundation bagamije kwitura ineza bagiriwe na Imbuto Foundation na bo ngo bagire uruhare mu kwiga kwa bagenzi babo.

Muri iri huriro umuyobozi Mukuru w’ Ibibuga by’ Indege by’ u Rwanda Habonimana Charles yaganirije urubyiruko ku kiganiro kitwa Igihango cy’ Urungano kivuga ku buzima bwo kwanga guheranwa nyuma y’amateka akomeye ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo. Yanasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro zo gukunda Igihugu, kwihangana no kwitanga bifite intego zo kubaka u Rwanda rwiza, ndetse no gusigasigara ibyagwezeho.

Muri iri huriro ry’Imbuto Zitoshye, hashimwe umwe mu bana bahabwa ubufasha bwo kwiga binyuze mu mushinga wa Edified Generation, Mutoniwase Kelie wahize abandi mu gutsinda neza ku rwego rw’Igihugu mu bizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange.


Habonimana Charles

Twitter
WhatsApp
FbMessenger