AmakuruPolitiki

Gisagara: Babiri bari mu mazi abira kubera Nyirantare

Mu Karere ka Gisagara ejo tariki ya  12  Nyakanga 2023 mu Mirenge ya Ndora na Save hafatiwe abantu babiri bafatanywe  inzoga y’ inkorano izwi ku izina rya Nyirantare ingana na litiro 920.

Abafashwe bafatiwe mu bikorwa Police ifatanyamo n’ inzego z’ ibanze ku kurwanya ibiyobyabwenge. Abo bantu babonetse mu Kagari ka Rwanza ko mu Murenge wa Save n’ Akagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora.

Ubwo babonaga Police ije barirutse hafatwa babiri gusa. Abafashwe bahise bashyikirizwa Ubugenzacyaha ngo busuzume kandi bunategura dosiye yabo izayishyikirize ubushinjacyaha ndetse n’inzoga zose zafashwe zamenewe imbere y’abaturage bamaze kuganirizwa.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu cyiciro k’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger