AmakuruPolitiki

Gicumbi: Umuturage yafatanwe udupfunyika turenga 1000 tw’urumogi

Umuturage wo mu Karere ka Gicumbi witwa Mwizerwa Juvenal, yafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka Karere mu murenge wa Shagasha afite mu nzu ye igipfunyika cyuzuyemo imbuto 1,108 z’urumogi.

Uyu muturage w’imyaka 40 y’amavuko  kandi anashinjwa kuba ajya mu buhugu by’abaturanyi akazana inzoga zitemewe.

Umuvugzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana avuga ko Polisi yari imaze iminsi ifite amakuru ko mu muryango w’uyu Mwizerwa bacuruza ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Abaturage bari bamaze iminsi batubwira ko Mwizerwa n’umugore we bacuruza ibiyobyabwenge (Urumogi), dore ko umugore we ubu arirwo afungiwe. Twagiye iwe kumusaka dusanga koko mu nzu ye harimo igipfunyika kirimo imbuto z’urumogi zirenga 1,000.”

Yakomeje avuga ko uretse no kuba yafatanywe urumogi, uyu Mwizerwa hari n’andi makuru yavugaga ko ajya mu bihugu by’abaturanyi akazana inzoga zitemewe akazigurisha abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yashimiye abaturage bakomeje gufasha Polisi mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge byo soko y’ibindi byaha byinshi. Yaboneyeho kubasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

CIP Rugigana yakomeje avuga ko k’ubufatanye n’abaturage abantu bakoresha ibiyobyabwenge n’ababikwirakwiza batazigera barusha imbaraga inzego z’umutekano. Asaba umuntu uwo ariwe wese ugifite ibitekerezo bibi byo gukoresha ibiyobyabwenge kubireka agashaka indi mirimo imuteza imbere yakora.

Mwizerwa akimara gufatwa, Polisi yahise imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Mwizerwa Juvenal yafatanwe udupfunyika turenga 1000 tw’urumogi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger