Gicumbi-Musanze:Imodoka yari itwaye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi yakoze impanuka ikomeye
Mu gitondo cyo Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024, imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari itwaye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi iva mu karere ka Gicumbi yerekeza i Musanze, yananiwe gukata ikoni igeze ahitwa mu Rwiri muri Rulindo ikora impanuka.
Amakuru atugeraho avuga ko umuntu umwe ariwe wahise ahasiga ubuzima, abandi 28 barakomereka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwemeje ko abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kinihira n’ibya Byumba, naho bane bakomeretse bikomeye boherezwa mu bitaro bya CHUK.
Amakuru dukesha olisi y’u Y atagira ati:”Mu muhanda wa kaburimbo Gicumbi _Base habereye impanuka y’imodoka ya BUS TOYOTA COASTER RAD192X yavaga Gicumbi yerekeza kuri Base .Muri iyo modoka harimo abantu 28.
Umugenzi 01 niwe witabye Imana, Umurambo ujyanywe mu bitaro bya Byumba.
Hakomeretse bikomeye abagenzi 07.Hakomeretse byoroheje abagenzi 19.
Abakomeretse bose bari kwitabwaho n’Abaganga kubitaro bya Byumba.
Uwari utwaye Imodoka n’imodoka bafungiwe kuri Police Station Bushoki.
Hatangiye Iperereza kucyateye Impanuka”.
Polisi yageneye ubutumwa abatwara ibinyabiziga.
“Ubutumwa duha abatwara ibinyabiziga nukwirinda uburangare” .