AmakuruPolitiki

Gasana wayoboraga Polisi yagizwe Guverineri w’Intara, Gen.James Kabarebe ahabwa inshingano nshya

Nkuko biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuguruye guverinoma itarimo amazina akomeye nka Gen. Kabarebe James, Uwacu Julienne na Kaboneka Francis.

Muri izi mpinduka zabaye muri guverinoma, Emmanuel Gasana wayoboraga Polisi y’u Rwanda yavanwe kuri uyu mwanya na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ahabwa kuyobora Intara y’Amajyepfo, naho Umuyobozi Mukuru wa Polisi agirwa DCG Dan Munyuza.

CG Emmanuel Gasana wari umaze hafi imyaka 10 ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, agiye kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Marie Rose Mureshyankwano wari uyiyoboye kuva 2016.

DCG Dan Munyuza wahawe kuyobora Polisi, yari asanzwe ari Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’Igihugu.

CG Emmanuel Gasana ahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo mu gihe idahagaze neza, aho uturere twayo 6 twaje mu myanya 10 ya nyuma mu kwesa imihigo y’umwaka w’imari wa 2018.

Gen. KABAREBE James, wari Minisitiri w’ingabo, yavanwe kuri uyu mwanya agirwa umujyanama mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano/ Senior Defense & Security Advisor in the Office of the President.

Muri iyi Guverinoma nshya, hagaragayemo abaminisitiri batandatu bashya ndetse na Minisiteri ishinzwe Ibiza n’Impunzi ihindurirwa izina maze yitwa ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Kanda hano urebe impinduka zabaye muri Guverinoma nshya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger