AmakuruPolitikiUbukungu

Gakenke: Batawe muri yombi bakekwaho kwiba umucuruzi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke yataye muri yombi abagabo babiri bakekwa kuba bari mu bibye iduka ry’uwitwa Abizeramariya Claudine w’imyaka 29 y’amavuko ucururiza  i Ruli mu ntara yamajyaruguru.

Ubu bujura bwabaye ku itariki ya 9 Ugushyingo ahagana muma saa cyenda z’amanywa, aho abagabo bane bari mu modoka Toyota carina RAB 391S   binjiye mu iduka ry’uyu  Abizeyimana bakiba amafaranga  y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 frw).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko abagabo bane binjiye mu iduka rya Abizeyimana biyoberanyije nk’abakiriya baje guhaha.

Yagize ati:”Nyirahabimana yari mu kazi ke bisanzwe, abantu baparika imodoka  hafi y’umuryango, binjira bamubaza ibicuruzwa bitandukanye, mu gihe ari kwereka umwe, undi yahise yegera aho abika amafaranga aterura ibihumbi magana atanu (500.000 frw) ayahereza mugenzi we, bahita biruka binjira mu modoka yabo, uwari wasigayemo ahita atwara baragenda.”

Yavuze ko abaturage bahise batabaza Polisi igatangira gukurikirana aba bajura, babiri muri bo aribo Karafuru Abubakar w’imyaka 37 y’amavuko na Rubangura Olivier w’imyaka 34 bakaba barafatiwe ahitwa mu Nzove mu murenge wa Kanyinya akarere ka Nyarugenge, ubu bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli mu gihe hagishakishwa bagenzi babo.

 IP Gasasira yasabye abacuruzi gucika ku muco wo kubika amafaranga menshi munzu n’ahandi bakorera, ahubwo bakayabitsa muri banki no mi bigo by’imari bitandukanye kuko ariho umutekano w’amafaranga yabo wizewe.

Yakomeje asaba abacuruzi bafite amaduka manini kwicungira umutekano w’ibicuruzwa n’amafaranga yabo, bakorana n’ibigo bicunga umutekano bizwi binafite ibyhangombwa bikenerwa mugucunga umutekano.

IP Gasasira  yashimiye abaturage uburyo bakomeje gukorana bya hafi na Police ku makuru batanze ari nayo yatumye aba babiri bafatwa.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyaruguru

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ku bihano ku bujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, iteganya igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2),      n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger