AmakuruAmakuru ashushye

Gahunda yo guhiga bukware amavuta ya mukorogo irakomeje

Polisi y’igihugu iravuga ko ibikorwa byo gufata amavuta atukuza amaze kumenyekana nka mukorogo birimo gutanga umusaruro .

Ni ibikorwa byatangiye kuwa Mbere w’iki cyumweru ku bufatanye bwa minisiteri y’ubuzima, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’imirire, Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB n’ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, RSB.

Kugeza ubu hamaze gufatwa amavuta, amasabune yo gukaraba n’ibindi byo kwitukuza bigera mu 5606 nk’uko byatangajwe na CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa polisi.

Amavuta atemewe yakuwe mu maduka acuruza ibijyanye n’ubwiza mu Mujyi wa Kigali, mu burasirazuba, mu majyaruguru no mu burengerazuba, aho ibi bikorwa byo gukura ku isoko aya mavuta bimaze gukorwa kugeza ubu.

Nkuko Polisi yabitangaje, ama-pieces 4,470 yafashwe yakuwe muri Kigali honyine, mu majyaruguru hafatirwa 574, mu gihe 445 yafatiwe mu burasirazuba na 117 yafatiwe mu burengerazuba nk’uko raporo ivuga.

Mu mavuta yagiye afatirwa harimo Maxi-White, Skin White, Fair light, Secret White na Diamond White. Hari n’andi nka Carotene, Diproson, Caro light, Clear Men na Epiderm Crème. Aya mavuta yose akaba ari ku rutonde rw’agera ku 1342 abujijwe mu Rwanda.

Aya mavuta abamo ikitwa hydroquinone, abahanga bafata nk’umuti uhanagura irangi mu bwubatsi, ndetse ikaba itera cancer y’uruhu. Ngo iyo imaze kwinjira mu maraso ishobora no kwangiza umwijima n’impyiko n’ubwo abaganga bavuga ko ingaruka ya mbere ihita igaragara ari uguhinduka kw’uruhu.

Igipolisi cy’u Rwanda kikavuga ko umukwabu nk’uyu wo gukura ku isoko aya mavuta atukuza bizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo.

CP Kabera ati “Iki ni igikorwa gikomeza kitazakura izi produits zitemewe kandi zangiza ku isoko gusa, ariko no kurwanya icuruzwa ritemewe ryazo.”

Yavuze ko kuri ubu ari ukwibanda ku gukura ku isoko aya mavuta no kwigisha abaturage amategeko n’ububi bwayo, ariko ari nako hakazwa guhiga abayinjiza mu gihugu. Yaboneyeho kuburira abacuruzi abasaba kutarenga ku mategeko no kureka kuroga abantu.

Iki gikorwa kikaba cyaratangiye gikurikira amabwiriza ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wavuze ko aya mavuta azwi nka mukorogo agira ingaruka ku buzima bw’umuntu aboneraho gusaba polisi na Minisiteri y’ubuzima gukemura iki kibazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger