AmakuruAmakuru ashushye

#G20Summit :Ifoto y’Umunsi Perezida Paul Kagame na Ngozi Okonjo-Iweala

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri mu Butaliyani i Roma aho yatumiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ya G20, yagaragaye ari kumwe na Ngozi Okonjo-Iweala, Umunya-Nigeria, uyobora Umuryango Mpuzamahanga wita ku bucuruzi bahuje urugwiro.

Aba bombi bitabiriye inama ya G20 igiye kuba ku nshuro ya 16 mu ifoto yasakajwe  hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aba bombi nubwo ibyo baganiriye bitarajya ahagaragara gusa uko bigaragara bari bishimye baseka cyane ariko uyu mugore Ngozi Okonjo-Iweala yasetse bihambaye.

Mu mafoto atatu Ngozi yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, harimo imwe imugaragaza ari kuganira na Perezida Kagame ariko yasetse yatembagaye.

Yayaherekesheje amagambo avuga ko yabonanye na Perezida Kagame ndetse ko baganiriye ku bijyanye no gukorera inkingo muri Afurika n’ibyafasha umugabane kwihaza mu miti.

Ibiro bya Perezida, Villlage Urugwiro byatangaje ko aba bombi bahuriye mu Butaliyani kuri uyu wa 29 Ukwakira 2021.

Iyi nama bitabiriye ihuza ibihugu 19 bikize ndetse n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, ikaba yatumiwemo abakuru b’ibihugu bo muri Afurika babiri gusa, Perezida Kagame ndetse na mugenzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Dr Ngozi Okonjo-Iweala wagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, yagizwe Umuyobozi wa WTO muri Werurwe 2021.

Ni inzobere mu bukungu aho afite Impamyabumenyi y’Ikirenga, Phd, mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Massachusetts Institute of Technology (MIT) ndetse akaba yaranize Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Harvard University.

Uyu mugore w’imyaka 67 ukomoka muri Nigeria, yabaye Minisitiri w’Imari muri iki gihugu na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ndetse ubu akaba ari we mugore wa mbere w’Umunyafurika wayoboye WTO.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger