France: Hari abimukira basanzwe mu ikamyo ikonjesha inyama
Abimukira bagera kuri 15 bakomoka muri Eritrea basanzwe mu ikamyo ikonjesha isanzwe itwara ibirirwa birimo inyama n’imboga mu majyaruguru y’u Bufaransa. Yerekezaga mu Bwongereza kugira ngo binjire muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Aba bimukira babonetse ku wa 9 Kanama 2025, ubwo umushoferi wari utwaye iyo kamyo yari ipakiye imboga yumvise ibintu bikubita, yajya kureba agasanga ni abantu, asaba ubufasha abishinzwe umutekano.
Bamwe muri bo basanze bafite igipimo cy’ubukonje cyo hejuru. Abashinzwe umutekano batangaje ko ukurikije ubukonje bafite bamaze amasaha menshi muri iyo kamyo.
Bane muri bo bajyanywe kwa muganga naho abandi bane bafite imyaka iri munsi ya 18 bashyikirijwe umuryango ubafasha, mu gihe abandi bahise basabwa kuva ku butaka bw’u Bufaransa.Umuryango-based products:
Nubwo hari ingamba zikomeye zo gucunga umutekano ku mipaka yo mu majyaruguru y’u Bufaransa ihuza iki gihugu n’u Bwongereza, hari abimukira bagikoresha amakamyo mu kugerageza kwinjira mu Bwongereza.
Abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakunze guca inzira zishyira ubuzima bwabo mu kaga zirimo guca mu nyanja bagakoresha ubwato buto.
Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu 2024, hinjiye abimukira 43.630 batemewe n’amategeko, biyongereyeho 19% ugereranyije n’umwaka wabanje. 84% muri bo bakoresheje ubwato buto.