AmakuruImikino

FERWAFA yahaye impano ikomeye Jimmy Gatete wajyanye u Rwanda muri CAN 2004(Amafoto)

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryageneye impano umunyabigwi Jimmy Gatete watsinze igitego cyagejeje u Rwanda mu gikombe cya Afurika 2004.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Ukwakira 2022, Jimmy Gatete,wari mu Rwanda muri gahunda yo gutangiza imyiteguro y’igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho kizabera mu Rwanda muri 2024.

Gatete yahawe impano y’ifoto ye mu mwambaro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ubwo yari akiyikinira.

Ni impano yashyirijwe na Perezida wa Ferwafa, Mugabo Olivier, wari uherekejwe na Visi Perezida Habyarimana Marcel n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry Brulart ndetse na Fred Siewe uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE), ari naryo ryateguye VCWC.

Ferwafa ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti “Uyu munsi Perezida wa FERWAFA @OlivierNMugabo ari kumwe na Visi Perezida hamwe n’Umunyamabanga Mukuru bashyikirije Jimmy Gatete impano bamushimira ubwitabire bwe muri gahunda ya #LegendsinRwanda igamije kumenyekanisha irushanwa rya @VCWC2024 rizabera mu 🇷wanda mu 2024.’’

Akimara guhabwa iyi mpano, Jimmy Gatete, yashimye Ferwafa n’Abanyarwanda bamweretse urukundo.

Yagize ati “Mu by’ukuri mwongeye kunyereka ko ndi umwana uje iwabo, ndi umwana ufite inkomoko nziza, ari cyo gihugu cyanjye u Rwanda.’’

Jimmy Gatete yageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 Ukwakira 2022, yari ahakandagiye nyuma y’imyaka 12 yari ishize atahagera.

Biteganyijwe ko Igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina Umupira w’Amaguru, Gatete yaje kumenyekanisha kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024. Kizakinwa n’abakinnyi 150 baturutse mu bihugu 40.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger