AmakuruImikino

FERWAFA yahaye Hakizimana Louis imirimo mishya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryakoze inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yo kwemerezamo ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2024, Komiseri w’Imisifurire ndetse n’amatora ya komisiyo zigenga.

Ku ikubitiro,Hakizimana Louis yemejwe nka Komiseri w’Imisifurire muri FERWAFA.

Hakizimana Louis yasifuye amarushanwa arimo Igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 20 mu 2017, mu 2018 yasifuye igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu [CHAN] muri Maroc n’igikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri mu 2019.

Aba bombi mu myaka irenga icumi bari bamaze ari abasifuzi mpuzamahanga, basifuye imikino ikomeye mu Rwanda irimo ihuza APR FC na Rayon Sports FC n’ihuza Kiyovu Sports na Rayon Sports cyangwa na APR FC.

Umukino wa AS Kigali FC na APR FC ni wo wari uwa nyuma kuri Hakizimana Louis wahoze ari umusifuzi mpuzamahanga.Uyu wabaye muri Kamena 2022.

Muri iyi nama,Inteko Rusange ya FERWAFA mu 2024 yagenewe miliyoni 99,4 Frw.

Ingengo y’imari yose y’umwaka ni miliyari 9,9 Frw.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger