AmakuruImyidagaduro

Elizabeth Lulu yahawe amabwiriza n’umuryango wa Steven Kanumba agomba kugenderaho

Nyuma yaho uyu mukobwa wahamwe n’icyaha cyo kwica Steven Kanumba arekuwe agahabwa imirimo nsimbura gifungo , umuryango wa nyakwigendera wahaye Elizabeth Michael Lulu amabwiriza agomba gukurikiza bitabaye ibyo  umuzimu wa Steven Kanumba ukazahora umubuza amahwemo ubuzima bwe bwose.

Charles Kusekwa Kanumba, Se ubyara Steven Kanumba yavuze ko yakiriye neza ifungurwa ry’uyu mukobwa(Michael Lulu) mu gihe umugore we Flora Mutegoa atabyakiriye neza ababazwa bikomeye  n’umwanzuro urukiko rukuru rwafashe.

Uyu musaza ubyara Steven Kanumba yongeyeho ko Elizabeth  Lulu nk’umukobwa wifuza kugira umuryango mwiza akaba umugore ndetse akazabyara abana ngo hari ibyo akeneye gukora kugira ngo umuzimu wa Kanumba utazamutera ibibazo mu buzima bwe, akazabaho arushye kandi ntazigere ahirwa mu buzima bwe bwose.

Yagize ati “Lulu akeneye kugira umuryango, akeneye kurongorwa akabyara n’abana ndetse akabaho mu mahoro. Ndamusaba ko yajya gukora isuku ku mva ya Kanumba, ibi bizamuha amahoro areke gukurikirwa n’imyaku. Ibyo bibazo byose azabisiga ku mva, niko umuco wacu ubiteganya.”

Uyu mukinnyikazi  wa filime muri Tanzania nyuma yo guhamwa n’icyaha  cyo kwica Steven Kanumba bahoze banakundana yari yarakatiwe gufungwa imyaka ibiri  nyuma y’ amezi arindwi amaze mu gereza  aherutse kurekurwa n’urukiko rukuru ku wa 14 Gicurasi 2018 igihano cye akaza  gikomereza mu mirimo nsimbura gifungo  (community service) ari hanze y’uburoko.

Elizabeth Michael[Lulu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger