AmakuruPolitiki

Dubai na Rwamurangwa wari meya wa Gasabo bamaze kwambikwa iroza

Umushoramari Nsabimana Jean alias wamamaye nka Dubai na Rwamurangwa wabaye Meya wa Gasabo bamaze kwambikwa umwenda urangwa imfungwa zo mu Rwanda (iroza)

Aba kimwe na bagenzi babo , baregwa ibyaha bifitanye isano n’umudugudu wagarutsweho na Perezida Paul Kagame ku bw’inzu zisondetse ziwugize bagizemo uruhare bigatuma abaziguze zaratangiye kubasenyukiraho zitaramara kabiri.

Uretse Rwamurangwa na Nsabimana Jean alias Dubai, uru rubanza ruregwamo kandi Mberabahizi Raymond Chretien wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gasabo na Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari Umuyobozi w’Ishami ry’ibyemezo by’ubutaka mu Karere ka Gasabo.

Bakewaho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gishinjwa cyane umushoramari Dubai, ndetse no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite gishinjwa aba bari abayobozi n’ ibyaha bishingiye ku nzu zitujuje ubuziranenge ziri mu zigize umudugudu uzwi nk’Urukumbuzi Real Estate uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Mu kwezi gushize, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwafashe icyemezo cyo kubafunga by’agateganyo, rushingiye ku mpamvu zikomeye z’ibyagezweho mu iperereza.

Abaregwa batanyuzwe n’iki cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, bahise bajuririra Urwisumbuye rwa Gasabo, basaba gufungurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2023, abaregwa uko ari bane bitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rufite icyicaro i Rusororo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Abaregwa bamaze kwambikwa imyambaro yambikwa imfungwa zitarakatirwa, bageze ku cyicaro cy’Urukiko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, bitwaje dosiye zibafasha mu miburanire yabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger