AmakuruPolitiki

DRC:M23 yashyize ahagaragara abasirikare b’u Burundi yafashe mpiri

Umutwe wa M23 uheruka gutangaza ko wafashe ingabo z’u Burundi zari ziri gufatanya na FARDC ya Kongo kubarwanya,wagaragaje ku mugaragaro abo bafashe.

Umuvugizi wungirije w’umutwe wa M23 ishami rya Politike, Canisius Munyarugero yatangaje ko ingabo z’Uburundi zafatiwe ku rugamba ku Cyumweru mu mirwano ikomeye yabereye muri teritwari ya Masisi, bazasubizwa mu gihugu cyabo biciye mu bwumvikane.

Umusirikare muto w’Umurundi wafashwe witwa Ndikumana asobanura ko kugeza ubu ameze neza.nImero imuranga mu gisirikare ni 83678 RH 27742, akaba abarizwa muri Batayo ya 412 muri Diviziyo ya Kane. Abarizwa kandi muri Kompanyi ya Kabiri iyobowe na Hazimana.

Imyitozo ya gisirikare yayikoreye mu Ntara ya Makamba ahitwa mu Mabanda mu 2018. Avuga ko yavukiye i Mwaro tariki 25 Werurwe 1993.

Mu buhamya bwe, Ndikumana yivugira ko tariki 19-20 Nzeri 2023. Yagize ati “Twahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu mwambaro wa Congo batubwira ko intego (Mission) yacu ari ukurwanya M23”.

Agaragaza ko bageze ku kibuga cy’indege cya Goma muri Kivu y’Amajyarugu bagahita boherezwa mu nkambi nyuma bakomereza mu mirwano.

Ati “Tugeze ku rugamba ni ho nafatiwe na M23. Twagurukanye n’abasirikare 300 abandi sinzi umubare wabo”.

Hari amakuru avuga ko hari abasirikare b’abarundi bari mu mutwe w’ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bahisemo gufatanya na FARDC ndetse na FDLR kurwanya M23.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger