AmakuruPolitiki

DRC:Inyeshyamba za ADF zishe abasirikare 12 ba leta barimo babiri bakomeye

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyavuze ko cyongeye kwigaturira agace ka “World Space” kari karigaruriwe n’inyeshyamba za ADF, mu mirwano yaguyemo abasirikare 12 ba Congo n’inyeshyamba 37.

Iyi mirwano yaberaga mu gace ka Beni ho muri Kivu y’Amajyaruguru, yari imaze iminsi ine nk’uko Media Congo yabitangaje.

Umuyobozi wa Operasiyo Sukola 1 Brig. Gen. Nduru Ychaligonza yemeje ariya makuru agira ati”ibikorwa bya gisirikare byose byagenze neza. Mu muhora wo hagati, abasirikare bacu batsinze, bigarurira ibirindiro byose twashakaga. Tugomba gukomeza gushaka umwanzi buri munsi aho yihishe hose.”

Yongeyeho ati” mu muhora wo hagati hano, twigaruriye World Space. Twishe abarwanyi 37 ba ADF, dutakaza abasirikare 12. Ni zo nshingano zacu, umusirikare agomba kwitangira igihugu cye.”

Brig. Gen. Nduru yavuze ko uretse kuba bishe inyeshyamba 37, bakomerekeje izindi nyinshi cyane bakanazambura intwaro nyinshi.

Yavuze kandi ko mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zapfuye harimo abasirikare babiri bafite amapeti akomeye, mu gihe undi mu ofisiye yakomerekejwe.

Umuyobozi wa Sukola 1 yavuze ko muri kariya gace imirwano yabereyemo, inyeshyamba za ADF zari zihafite ibirindiro byinshi, gusa byose bikaba byasubiye mu maboko ya FARDC.

Umutwe w’abarwanyi wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni Kaguta Museveni.

Ni umutwe watangiye gukorera mu mashyamba y’Urasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1995, kuri ubu ukaba ugizwe n’abarwanyi ugenda utoranya mu bihugu bitandukanye.

Uyu mutwe umaze igihe kigera ku myaka 25 mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, ugaba ibitero ku basivile n’inzego z’umutekano.

ADF ishinjwa kwica abasivile barenga 1000 kuva mu Ukwakira 2014.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger