AmakuruPolitiki

DRC:Hatangiye kuvuka amahari hagati y’abakandida barikwishakamo perezida

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo hiriwe hakorwa amatora y’umukuru w’igihugu wasimbura Felix Tshisekedi ariko bamwe mu bakandida batangiye kwamagana uburyo aya matora yateguwe.

Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, yatoreye ku biro by’itora biherereye ahitwa Athénée de la Gombe, i Kinshasa.

Nyuma y’aho yatangaje ko yababajwe n’imitegurire mibi y’amatora yakozwe na komisiyo yigenga ishinzwe amatora (Céni), itazatuma ibiro by’itora 75.000 mu gihugu hose byose bitora.

Yemeje ko azamagana yivuye inyuma amajwi azatangazwa na CENI.

Akimara gutora,Martin Fayulu yabwiye abanyamakuru ati: “Turasaba ko abantu batora ku biro byose by’itora. Nihaba hari ibiro by’itora bitatoye, ntituzemera aya matora.

Martin Fayulu yatangiye kwishisha ibizava mu matora

Nzahagarara nemye nshyigikire imyigaragambyo, Ukuri ku byavuye mu matora kugomba gutsinda. Ndi kandi nzakomeza kuba umunyakuri mu matora. Ni akajagari kuzuye. Nta mitegurire. Abantu bose hano barashobora gutora kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba? imashini zabaye nke muri Kinshasa no mu gihugu. Ni akajagari rwose kapanzwe na Bwana Kadima. ”

Mu kiganiro yahaye ACTUALITE.CD na televiziyo y’igihugu muri iki gitondo, Dénis Kadima, perezida wa Céni yavuze ko ibiro byose by’itora bitazafungura cyangwa ngo bifungire ku gihe, kandi ko buri biro bizakora nibura amasaha 11.

Ku rundi ruhande,Moïse Katumbi nawe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, yatoreye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, 20 Ukuboza 2023 i Lubumbashi, muri komini ya Ruashi.

Uyu mukandida nimero 3 mu matora y’umukuru w’igihugu cya Kongo, nyuma yo gutora, yahamagariye abaturage kuguma ku biro by’itora bitandukanye kugira ngo batahe bamenye amajwi yabo.

Ati: “Ndashaka gusaba abaturage bose kuguma ku biro byabo by’itora kuko tugomba gukurikirana ibyavuye kuri buri biro by’itora, kandi tugomba no kumenya ibisubizo”.

Moïse Katumbi yamaganye zimwe mu nenge zagaragaye mu matora.

Mukwege nawe wiyamamaje yavuze ko afiste amakuru menshi ko mu gihugu hagati ibintu bitarimo bigenda neza, ati’’reka turindire ku mugoroba turebe uko biza kigenda.’’

Umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi, we yatoye saa yine ku isaha ya Congo. Yatoreye kw’ishuri rya Saint Georges muri komine ya Kintambo mu murwa mukuru Kinshasa.

Aho Kintambo hari mu biro by’amatora byafunguye bikerewe cyane,nyuma ya saa mbili za mu gitondo.

Prezida Tshisekedi ntacyo yatangaje arangijegutora. Ariko arashaka manda ya kabiri y’imyaka itanu nyuma yo gutorwa ubwa mbere mu 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger