AmakuruPolitiki

DRC: Tshisekedi yijeje abaturage ikintu gikomeye mu minsi mike

Nyuma yo kurahirira kuyobora Congo, mu ijambo rye, Perezida Tshisekedi yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba avuga ko azagikemura.

Yatangiye ashimira abaperezida bitabiriye irahira rye kandi ashimira igihugu cya Angola cyahaye komisiyo y’amatora Ceni inkunga y’ibikoresho, ashimira n’ubutumwa bw’umuryango wabibumbye bwabafashije muri iki gihe cy’amatora, ashimira n’abaturage ko bamutoye.

Agaragaza ko abaturage ba Congo bubashye umurage basigiwe n’abakurambere babo bamutora avuga ko azubaha itegeko nshinga ryabo kandi ko ibyo yatangije muri manda ye ya mbere azakomeza kubiharanira, ati “Icyizere mwongeye kungirira bwa kabiri sinzagitatira.”

Yanashimiye ishyaka rye ryamuhisemo, ashimira abakandida perezida bemeye kumushyigikira ndetse na sosiyete sivile zamushyigikiye, ashimira n’abamurwanya bitabiriye amatora, ati “Ihangana riba rikomeye ariko intsinzi iraryoha, nzasaba inteko inshinga amategeko ishyireho umuvugizi wa oposisiyo mu buryo buteganyijwe n’amategeko yacu, nzayobora nkurikije ibyo igihugu gikeneye.

Ati: “Nzashyiraho uburyo bushoboka bwo guhanga imirimo y’urubyiruko n’abagore n’abafite ubumuga, kandi nzakora uko shoboye ifaranga ryacu rirusheho kugira agaciro. Nzashinga inganda zibasha kugabanya ibitumirwa mu mahanga ahubwo bigatunganyirizwa hano.

Ku bibazo by’umutekano yagize ati: “Nzashyira imbaraga mu mutekano ndangiza ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo nk’uko nabyiyemeje muri manda yanjye ya mbere.”

Yasoje ijambo avuga ko azakoresha ibyo bafite kugirango akosore amakosa yakozwe mbere, ngo kuko yigiye ku byabaye, anavuga ko atazigera agambanira abaturage ba Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger