AmakuruPolitiki

DRC: Joseph Kabila yahamagariye abarwanashyaka ba FCC kubona ikintu gishya

Mu gihe hagikomeje kugenzurwa ibiva mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila ahamagariye abakunzi n’abarwanashyaka be(FCC) kwitegura kongera kubona ubutegetsi buzima Kandi bubereye abaturage.

Ni mu itangazo rusange ry’impapuro eshatu yanditse arinyuza ku rubuga rwa X agaragariza Abanyecongo ko hari icyo yiteguye kubagaragariza mu gihe ibijyanye n’amatora birimbanyije.

Joseph Kabila wahoze ayoboye iki gihugu, nyuma akaza gusimburwa na Felix Tshisekedi kuwa 10 Mutarama 2019, nti yari yagize icyo agaragaza mbere Kuva mu gitondo cy’Ejo kuwa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, cyerekeranye n’amatora ndetse na politike y’igihugu muri rusange.

Yagaragaje ko byagakwiye ko amatora ari kuba mu gihugu akorwa mu mucyo ndetse hakubahirizwa amabwiriza kugira ngo abashe kugenda neza Kandi afashe abaturage gutora babanje gushishoza Kandi umutekano nawo ukaba ugaragara mu bice byose.

Ibi yabigarutseho mu gihe hakomeje kugaragara ko abaturage bose kugeza magingo aya batabashije gutora ndetse no kuri site z’itora zitandukanye hakarangwa n’akavuyo bivugwa ko gakomoka ku mitegurire mibi y’amatora.

Abakandida bane bahatanye na Felix Tshisekedi,basohoye itangazo basaba ko amatora yabaye kuwa Gatatu ahindurwa impfabusa.

Abo banyapolitiki ni umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Martin Fayulu, Denis Mukwege watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, Floribert Anzuluni ukuriye ishyaka Alternative Citoyenne na Pasiteri Théodore Ngoy.

Mu itangazo basohoreye mu murwa mukuru Kinshasa, bavuze ko bafashe icyo cyemezo kubera gukerererwa gutora kwabaye mu duce twinshi kwatewe n’ibibazo bya tekinike n’ibikoresho.

Mu bice bimwe by’igihugu, ibikoresho by’amatora byashwanyagujwe n’ibico by’abantu barakaye bari barimo bamagana ukuntu igikorwa cy’amatora kirimo kugenda.

Zimwe mu ndorerezi zivuga ko hafi 60% by’ibiro by’amatora byafunguye bicyererewe, kandi ko nibura 30% by’ibikoresho by’amatora bitakoraga.

Itangazo ryashyizwe hanze na Kabila ryaje riherekeje ibyagiye bitangazwa n’abakandida batandukanye ahanini bakunze kwinubira uburyo amatora ari gukorwa kugeza naho Martin Fayulu yatangaje kuzigaragambya nyuma yo kubona ibizatangazwa na CENI.

Moise Katumbi nawe akimara gutora ku munsi w’ejo yanenze imitegurire y’amatora y’umukuru w’igihugu.

Ku ikubitiro ubuyobozi bwa CENI nibwo bwari bwabanje gutangaza ko ibikorwa by’amatora byibasiwe n’ibitero ibihumbi by’ikoranabuhanga ahanini bigamije kwica amatora n’ubwo yatangaje ko barwanye nabyo bakabitsinda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger