AmakuruPolitiki

DRC: AFC itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ikomeje kunguka imbaraga nshya

Ihuriro ry’abarwanya ubutegetsi bwa Felix Antoine Tshisekedi bahuriye mu muryango witiriwe uruzi rwa congo bakomeje kubona ababashyigikira baba abari mu gihugu imbere ndetse n’abari mu bihugu byo hanze bakomoka muri Congo .

Bamwe mu bagize diaspora ya Congo bamaze gutangaza ko bashingiye ku bujura n’uburiganya byabaye mu matora yateguwe na Tshisekedi, ko bafashe icyemezo cyo gushyigikira AFC kugira ngo babashe kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Abahuriye mu kiswe Leadership de la diaspora Congolaise bavuga ko bafashe iki cyemezo kubera uko amatora yagenze, bavuga ko bihesha isura mbi congo kandi bari mubagira uruhare rungana na 13% mu ngengo y’imari y’igihugu.

Nyuma y’uko uyu muryango wifatanyije na AFC , umuyobozi wa M23 Bertrand Bisiimwa yatangaje ku rukuta rwe rwa X ko imiryango myinshi yo mu nzego za politiki , sosiyete sivile, abantu bakomeye bo muri RDC, baturutse mu ntara zose bishyize hamwe, bubahiriza cyane ibyasabwe n’ Ihuriro ry’Uruzi rwa Congo ngo kugeza ubu rifitiwe icyizere n’abanyekongo bose.

Iri tsinda ryiyise LDC rwatangaje ko rishingiye ku bushobozi bukeya bugaragarira buri wese bwa Tshisekedi bafashe icyemezo cyo kuyoboka AFC no kuyishyigikira mu ntego zayo.

Umuryango AFC ugizwe n’imitwe yitwaje intwaro, amashyaka ya politike, sosiyete sivile ndetse n’abantu ku giti cyabo badashyigikiye ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger