AmakuruUtuntu Nutundi

Dore uko wakwita ku musatsi wawe w’umwimerere kugira ngo udapfukagurika

Abenshi mu bagore baterwa ishema no kubona bafite imisatsi myiza,miremire cyangwa yogoshe neza itohagiye ariko ifite umwimerere wo kudapfuka ku buryo hari n’ababishakira amavuta ya bugenewe kugira ngo abafashe kuwitaho.

Abakobwa n’abagore burya ngo kwita ku misatsi yabo ni byo bibahenda kurusha imyambaro , kuko kurimbisha imisatsi biri mu bituma bagaragara neza nubwo hari abakunda kudefiriza n’abandi bagahitamo gutunga umusatsi w’umwimerere.

Ikinyamakuru kitwa Madivasmag cyandika ku bwiza n’imyambarire, kivuga ko umusatsi w’umwimerere (naturel) utitaweho ucika ndetse ukagorana cyane mu kuwusokoza ariko kandi kinatanga inama z’uko warinda umusatsi wawe gucikagurika.

Iki kinyamakuru kigira kiti “Si byiza gusokoresha umusatsi mwinshi igisokozo gito kuko bituma umusatsi upfukagurika ndetse ukawurinda kuwusokoza ugitose kuko biwica ndetse ugasigara mu gisokozo.”

Ni byiza kumesesha isabuni ya shampo mu musatsi wawe ndetse ukirinda gusigamo amavuta ubonye yose usibye ayabugenewe nayo uyasigamo igihe wumutse.

Ukibuka gukoresha vitamine z’imisatsi ndetse ugakurikiza amabwiriza y’izo washyize mu misatsi na mbere yo kuryama ukibuka gutega igitambaro mu mutwe.“

Kuko imirasire y’izuba yica imisatsi ngo ni byiza kwitwaza ingofero ku rugendo cyangwa ikindi cyose cyagufasha kurinda umusatsi wawe iyo mirasire y’izuba.

Usibye gukoresha ubu buryo ngo hari n’ubundi bwinshi bwo kwita ku musatsi no gukomeza kuwurinda kwangirika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger