AmakuruImyidagaduro

Dore ibihano bitegereje “Igisupsupu” mu gihe ahamwe n’ibyaha ashinjwa

Umuhanzi Nsengiyumva Francois ubu ari mu maboko ya RIB aho akurikiranweho ibyaha bibiri birimo gusambanya umwana w’imyaka 13 no kumukoresha imirimo ivunanye.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe kuwa 27/09/2018, rifite ingingo 335.

Ingingo ya 133 y’iri tegeko rivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Inkuru ibanza

Nsengiyumva François wamamaye nka “igisupusupu” yatawe muri yombi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger