AmakuruImyidagaduro

Dore amafoto y’ibyamamare byaherekejwe umuraperi Takeoff wishwe arashwe

kuwa 11 Ugushyingo 2022 ibyamamare muri Leta zunze ubumwe z’America byitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma umuraperi Takeoff uherutse kwitaba Imana mu muhango witabiriwe n’umunyarwandakazi Ange Hills wanamushushanyije.

Uyu muhango wo gusezera bwa nyuma Takeoff wabereye muri Atlanta, wagaragayemo ibyamamare binyuranye birimo; Justin Bieber wanaririmbye, Drake wavuze ijambo n’abandi benshi.

Kirshnik Khari Ball wari uzwi nka Takeoff mu itsinda ry’abaraperi rya Migos, yitabye Imana ku wa 1 Ugushyingo 2022 arasiwe mu mujyi wa Houston, aho yakiniraga na Bowling Dice.

Umunyarwanda Ange Hillz wubatse izina mu gushushanya neza kandi vuba yongeye kuhagaragariza ubuhanga bwe.

Ange Hillz yashushanyije ifoto ya Takeoff muri uyu muhango akoresha igihe gito bitungura benshi cyane.

Ange Hillz yavukiye mu Rwanda aza kuhava afite imyaka 16 yerekeza muri Kenya, mu 1998. Nyuma yo kuba muri iki gihugu gituranyi imyaka itari mike yahise ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigiye ibijyanye n’ubugeni.

Ati “Nagiye muri Amerika kwiga ibijyanye n’ubugeni, narabikundaga cyane. Niho nabyize kugeza mu 2004, nahise mbona akazi nkamaramo imyaka itanu. Mu 2010 nibwo natangiye kwikorera ninjira mu byo gushushanya gutyo.”

Kugeza ubu Ange Hillz afite ikigo cye gishushanya yise “Visual paint” aho akunze gushushanya mu birori bitandukanye ndetse agakorana n’abantu bafite amazina azwi cyane.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Igihe yavuze ko abareberera inyungu ze aribo inshuro nyinshi bamufasha kubona akazi ko gushushanya mu birori bikomeye nk’ibi byose.

Ati ”Mfite umujyanama [manager] umfasha cyane gukorana n’abantu b’ibyamamare, ni nawe wamfashije guhura n’umuryango wa George Floyd, nyuma yo gukora iriya foto benshi mu muryango we bansabye ko nayibakorera ubu mfite akazi ko kuyibakorera.”

Ange Hillz utibuka neza agace yavukiyemo mu Rwanda, ahamya ko aho yibuka ari i Remera, ni bucura mu muryango w’abana barindwi bavukana.

Icyakora nubwo umuryango we utuye mu Rwanda, Ange Hillz we ahaheruka mu 1998, avuga ko akumbuye u Rwanda kuko akunda kurubona kuri Televiziyo akumva agize amatsiko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger