AmakuruImyidagaduro

Diamond yatereye ivi umuherwekazi wo muri Ghana

Amashusho y’Umuhanzi, Naseeb Abdul Juma Issack, wamamaye nka Diamond Platnumz aterera ivi umuherwe wo muri Ghana, Peace Hyde, yakangaranyije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ni amashusho yatangiye gucaracara guhera ku wa Gatatu, tariki 29 Ugushyingo 2023. Agaragaza uyu muhanzi asohoka mu modoka agakora ibisa nko guterera ivi Peace Hyde, ariko ntamugaragaza atera ivi kuko ahita arangira atabikoze.

Ni amashusho yasamiwe hejuru mu buryo bukomeye n’ibitangazamakuru bitandukanye muri Afurika, bamwe bibaza niba koko uyu muhanzi yaba yavuye ku izima kuri iyi nshuro akaba agiye kurushinga.

Amakuru avuga ko ibi Diamond yakoze bishobora kuba biri mu gice cya gatatu cya Filime ‘Young, Famous and African’ yatunganyijwe n’abarimo Peace Hyde, kigiye kujya hanze mu minsi iri imbere.

Muri Gicurasi uyu mwaka nabwo Diamond yakangaranyije benshi ubwo igice cya kabiri cya ‘Young, Famous & African’ cyajyaga hanze. Icyo gihe, we n’umukobwa w’Umunya-Ghana witwa Francine Koffie [Fantana] wamenyekanye nyuma y’isohoka ryacyo bahimbye urukundo baravugwa karahava.

‘Young, Famous & African’ ni filime ivuga ku buzima bw’ibyamamare bitandukanye muri Afurika. Igice cya mbere cyayo kigaragaramo Diamond na Zari bameze neza, mu gice cya kabiri hakazamo umukobwa witwa Fantana agaragaramo nk’umukunzi wa Diamond ndetse bikabyara kurebana ay’ingwe hagati ye na Zari.

Igice cya kabiri cy’iyi filime kijya hanze, Fantana na Zari binjiye mu ntambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga zabo, bituma hakomeza kugaragara amakimbirane mu buzima bwabo busanzwe.

Diamond yagaragaye muri iki gice asomana na Fantana ndetse uyu muhanzi avuga ko kuva bahura, ari bwo bwa mbere yasomanye bya nyabyo.

Ati “Natekerezaga ko ndi umuntu uzi gusomana neza kugeza igihe nasomye Fantana. Ntabwo yansomaga gusa; yarandyaga. Byari ugusomana neza kudasanzwe.’”

Urukundo rw’ikinyoma rwa Fantana na Diamond Platnumz rwatumye uyu mukobwa na Zari babwirana amagambo akakaye.

Fantana yumvikanye avuga ko Zari yashakanye n’umwana wiga mu mashuri yisumbuye, na we amusubiza ko ari umugore wirwanyeho akagwiza amamiliyari, mu gihe uyu mukobwa we no gukora umuziki byamunaniye.

Fantana avuka kuri Dorcas Affo-Toffey, umwe mu banyepolitiki bakomeye muri Ghana.

Diamond yagaragaye aterera ivi umuherwekazi w’Umunya-Ghana, Peace Hyde, mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize nabwo yavugishije benshi ubwo yakoreraga isabukuru idasanzwe Umuhanzikazi Zuchu bikekwa ko baba bakundana.

Icyo gihe yamutunguriye muri Afurika y’Epfo amufasha kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yagize ku wa 22 Ugushyingo 2023.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger