AmakuruPolitiki

D.R.Congo: Igisirikare cyahaye akanama k’amatora inkunga y’amakamyo na Kajugujugu bya gisirikare

Mu rwego rwo gutera amatora ya perezida, igisirikare cya Congo cyahaye inkunga y’amakamyo 300 n’indege nini 10 na Kajugujugu 10 akanama k’amatora muri icyo gihugu kazifashisha mugihe cy’amatora.

Akanama k’amatora ka Congo katangaje ko izi modoka zizafasha mu bikorwa by’amatora ya perezida ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka ku italiki ya 23 Ukuboza. Izi modoka z’amakamyo za gisirikare ku wa mbere zagaragaye zinyura mu murwa mukuru Kinshasa wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Akanama k’amatora katangaje ko kakiriye amakamyo 300 n’indege nini 10 ndetsena kajugujugu 10. Iyi nkunga bahawe n’igisirikare izifashishwa mu kugeza ibikoresho by’amatora – nk’imashini z’ikoranabuhanga zo gutoresha n’ubwiherero bwo gutoreramo – mu bice bitandukanye by’igihugu.

i Kinshasa mu cyumweru gishize habaye imyigaragambyo y’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi basaba ko hakoreshwa uburyo busanzwe bw’impapuro z’itora aho gukoresha imashini zo gutoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga bo babona ko ari iturufu yo kwiba amajwi muri aya matora.

Urukurikirane rw’amakamyo 300 ya gisirikare yanyuraga mu murwa mukuru Kinshasa ku wa mbere

Twitter
WhatsApp
FbMessenger