Imyidagaduro

CNLG yabeshyuje amakuru yavugaga ko yagiranye ubufatanye n’umunyamideli Kate Bashabe

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ‘CNLG’ yamaganye ndetse inabeshyuza  amakuru yacicikanaga  ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram avuga ko yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umunyamideli Kate Bashabe mu gukusanya inkunga igenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi ni ibikubiye mu itangazo CNLG yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mata 2018, babinyujije ku rubuga rwa Twitter babeshyuje aya makuru yaramaze gukwirakwizwa henshi hashoboka cyane cyane kurubuga rwa Instagram . CNLG yatangaje ko batigeze bagirana amasezerano y’ubufatanye n’uyu munyamideli Kate Bahabe.

Bagize bati :” CNLG, irabeshyuza amakuru aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yagiranye ubufatanye na Kate Bashabe Cares  ihagarariwe n’umunyamideli Katepyton (Kate Bashabe) bugamije gukusanya inkunga (fundraising) igenewe abacitse ku icumu .”

Itangazo CNLG yashyize hanze

Iri tangazo rije nyuma yuko Kate Bashabe yari akataje mu kwamamaza imipira yakoze agira ngo abantu bayigure mu rwego rwo gufasha abacitse ku icumu rya Jenboside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubu bufatanye bwamaganiwe kure na CNLG ngo bugamije gukusanya inkunga igenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu kugurisha imipira cyangwa icyo aricyo cyose cy’ubucuruzi nk’uko Kate Bashabe abitangaza  dore ko afite inzu y’imideli yitwa Kabasha Fashion house .

Mu butumwa buri kuri Instagram ya Kate Bashabe asaba Abanyarwanda bose kumushyigikira mu gikorwa yatangije cyo gukurisha imipira kugirango bakusanye inkunga yo gutera inkunga abacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Imipira yagurishwaga

Ubwo butumwa buragira buti :” Ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside ‘CNLG’ , Twateguye igikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , dufite ibyiciro bibiri , abakeneye gusanirwa amazu n’abakeneye inkunga y’amafaranga . Turi  kugurisha imipira mu rwego rwo gukusanya inkunga kugira ngo dukore impinduka ku buzima bwabo.” Muri ubu butumwa buherekezwa na Video ya Kate Bashabe hatangwa na aderesi kugira ngo umuntu abashe gutanga inkunga ye.

Kate Bshabe nawe yavuze ko nta bufatanye budasanzwe afitanye na CNLG ahubwo yandikiye CNLG abasaba abantu batishoboye bacitse ku Icumu we n’inzu ye y’imideli bafasha , Urutonde rw’abo bantu CNLG yamaze kurutanga icyari gisigaye nukubashyikiriza iyo nkunga .

Kate Bashabe

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger