AmakuruImyidagaduro

Chris Brown yanejejejwe no kuba Rihanna yaratandukanye n’umukunzi we

Umuhanzi Chris Brown wahoze akundana n’umuririmbyikazi Rihanna anejejwe cyane no kuba uyu mukobwa yaratandukanye n’umuherwe uzwi ku izina rya Hassan Jameel bari bamaranye igihe bakundana.

Nk’uko inshuti y’uyu muhanzi yabitangarije Hollywoodlyfe yavuze ko Chris-Brown anejejwe cyane no kuba Rihanna yahagaritse umubano na Hassan Jameel bari basanzwe bakundana kuko bizatuma byoroha kuba basubirana bitewe n’uko Chris akimufiteho agatima

Yagize ati “ Chris arishimye kuva byamenyekana ko Rihanna yatandukanye na Jameel. Yari afite ikibazo cy’uko bazashyingiranwa bityo akaba arasenyutse. Ubu bivuze ko hakiri icyizere.”

Iyi nshuti ya Chris Brown yavuze ko uyu muhanzi akomeje gukoresha uburyo bwose yakwigarurira umutima wa Rihanna n’ubwo bigoranye cyane bitewe n’uburyo bubi batandukanye-Rihanna yivuza ibikomere yatewe n’inkoni yakubiswe na Chris Brown.

Ati “ Kugarura Rihanna ntibyoroshye, azi ko bikomeye ariko nanone yiteguye guhangana na byo. Chris yahuye n’abagore benshi ariko nta n’umwe yaha amahirwe mu gihe Rihanna akiri ku isoko.”

Ibi bibaye nyuma y’uko Chris Brown yari harutse kugaragaza ibyiyumviro bye ku ifoto ya Rihanna aherutse kugaragaza yambaye umwenda w’imbere.

Chris Brown  yakundanye na Rihanna  mu mwaka wa 2008. Muri 2009, ubwo Chris Brown yakubitaga Rihanna, umubano wabo wahise uhagarara nubwo nyuma byagiye bikomeza kuvugwa ko bashatse gusubirana ariko bikanga.

Rihanna nta kivuga rumwe na’Umuherwe Hassan Jameel
Twitter
WhatsApp
FbMessenger