Amakuru ashushyeImikino

CHAN2018: Abakinnyi 11 b’Amavubi bashobora kubanza mu kibuga akina Uganda

Mbere yo kujya i Kampala guhangana na Uganda Craines bashaka itike ya CHAN2018, ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” ifite umukino wa gicuti na Sudan ya Ruguru kuri uyu wa mbere.

Ni umukino wo mu rwego rwo kwitegura mu buryo bwihariye ikipe ya Uganda izakina n’iya Amavubi kuwa gatandatu tariki 12 kanama 2017 kuri stade St Mary’s Kitende i Kampala.

Abakinnyi bose bahamagawe mu ikipe y’igihugu uyu munsi bashobora guhabwa amahirwe ngo harebwe ubushobozi bwa buri wese bushobora kumuviramo amahirwe yo kuzabanza mu kibuga mu gihe u Rwanda ruzaba rukina na Uganda.

Ni umukino w’ishiraniro kuko aya makipe yombi iyo yahuye agwa miswi cyangwa ibashije gutsinda indi  ikayihanangiriza , amakipe yombi akomeje kwitegura cyane ko uyu mukino ufite icyo usobanuye ku makipe yombi kuko icyi aricyo cyiciro cya nyuma. Ikipe izagicika ikazaba ikatishije itike yo kujya gukina imikino ya nyuma CHAN izabera muri Kenya muri 2018.

Abakinnyi bahanganira imyanya muri uyu mukino wa Uganda ,  bagomba  kwigaragaza muri uyu  mukino wa gicuti uhuza Amavubi na ‘Falcons of Jediane’ ikipe y’igihugu ya Sudani ya Ruguru.

Impinduka zishobora kuba mu bakinnyi bakoreshejwe mu mikino u Rwanda rwahuyemo na Taifa Stars ya Tanzaniya ni kuri  kapiteni  Ndayishimiye Eric Bakame ushobora gusimbuzwa Nzarora Marcel kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu mikino yabanje , Muhire Kevin agafata umwanya Mico Justin wavunitse na Nshuti Innocent ushobora gusimbura Mubumbyi Bernabe nawe wahawe ikarita ebyiri z’umuhondo.

Umukino wa gicuti w’Amavubi na Sudani   urabera kuri stade Regional ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa mbere tariki 7 Kanama 2017 i Saa cyenda z’igicamunsi, aho kwinjira ari amafaranga 5000 mu myanya y’icyubahiro, 2000 ahatwikiriye  ndetse na 1000 ahasanzwe.

Dore urutonde rw’abakinnyi 22 b’ikipe y’igihugu Amavubi  bahamagawe n’umutoza  hazatoranywamo abazakina umukino wa Uganda 

Abanyezamu: Marcel Nzarora (Police FC), Eric ‘Bakame’ Ndayishimiye (Rayon Sports) and Yves Kimenyi (APR FC)
Abakina inyuma: Aimable Nsabimana (APR), Ange Mutsinzi (Rayon Sports), Thierry Manzi (Rayon Sports), Aimable Rucogoza (Bugesera FC), Soter Kayumba, Ratif Bishira (AS Kigali), Emmanuel Imanishimwe (APR), Saddam Nyandwi (Rayon Sports), Jean Marie Muvandimwe (Police) and Eric Iradukunda (AS Kigali)
Hagati mu kibuga: Imran Nshimiyimana (APR), Djihad Bizimana (APR), Yanick Mukunzi (APR) and Oliver Niyonzima (Rayon Sports)
Ba rutahizamu: Innocent Nshuti (APR), Barnabé Mubumbyi,Dominique Savio Nshuti (AS Kigali), Christopher Biramahire (Police FC) and Kevin Muhire (Rayon Sports).
11 bashobora kubanzamo mu mikino yombi[uwa Sudan na Uganda]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger