AmakuruAmakuru ashushyeImikino

CHAN: Amavubi atsindiye RD Congo i Kinshasa mbere yo gucakirana na Ethiopia

Ikipe y’igihugu Amavubi igizwe n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, imaze gutsinda Les Leopards ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-2, mu mukino wa gicuti waberaga kuri stade des Martyrs i Kinshasa.

Ni umukino wakinwaga mu rwego rwo kwitegura umukino wo gushaka itike ya CHAN Amavubi azahuriramo na Ethiopia ku cyumweru.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Abakongomani ni bo bafunguye amazamu mbere, ku gitego cyatsinzwe na Ava Dongo ku munota wa 43 w’umukino. Ni mbere y’iminota ibiri y’uko Manzi Thierry yishyurira Amavubi n’umutwe, ku mupira wari uturutse muri koruneri yari itewe na Kapiteni Haruna Niyonzima.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka eshanu, aha umwanya Iradukunda Eric Radu wafashe umwanya wa Iranzi Jean Claude, Ndayishimiye Eric Bakame afata umwanya wa Kimenyi Yves, Danny afata umwanya wa Haruna Niyonzima na ho Bizimana Yannick asimbura Sugira Ernest.

Ni na ko kandi Niyonzima Olivier Sefu yinjiye asimbura Manishimwe Djabel.

Amavubi yakinnye neza iminota ya mbere y’igice cya kabiri cy’umukino, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 60 w’umukino abifashijwemo na rutahizamu Sugira Ernest. Ni ku mupira mwiza yari acomekewe na Manishimwe Djabel, undi arekura urutambi rw’ishoti mu izamu.

Ku munota wa 69 w’umukino Amavubi yongeye gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane, ku mupira nanone wari uturutse kuri koruneri yari itewe na Kapiteni Haruna Niyonzima.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yihariye iminota ya nyuma y’umukino, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 87 ibifashijwemo na Beya Joel.

Biteganyijwe ko Amavubi ahaguruka i Kinshasa ku munsi w’ejo yerekeza I Addis Ababa, akazahurira na Ethiopia ahitwa Makele ku cyumweru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger