AmakuruAmakuru ashushyeImikino

CECAFA: Mu mukino w’ishiraniro, Amavubi y’u Rwanda yaguye miswi n’Imisambi ya Uganda

Umukino wa CECAFA y’abari n’abategarugori wari utegerejwe na benshi hagati y’Amavubi y’u Rwanda n’Imisambi ya Uganda umaze kurangira amakipe yombi aguye miswi ibitego 2-2.

Uyu mukino wari wakomejwe n’ihangana rihora hagati y’amakipe yombi, dore ko ibihugu byombi bizwiho kugira ihangana, cyane iyo yahuriye mu mikino yo mu karere.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi, n’ubwo amakipe yombi yagerageje kugikina neza.

N’ubwo ikipe ya Uganda yagerageje kwiharira umupira muri iki gice kurusha u Rwanda, nta buryo bugaragara yigeze ibona imbere y’izamu ryari ririnzwe na Judith Nyirabishyitsi, dore ko ishoti rimwe yateye ryakuwemo n’uyu munyezamu.

Amavubi yo yagerageje amashoti 3 yaganaga mu izamu na yo atangize icyo atanga.

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri cy’umukino asatirana cyane, ari na ko agenda ahushahushanya ibitego.

Abagandekazi bafunguye amazamu ku munota wa 52 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Mutuuzo Lilian.

Iki gitego cyaje kwishyurwa ku ruhande rw’u Rwanda na Ibangarye Anne Marie, ku gitego yatsinze ku munota wa 62 w’umukino, biba bibaye 1-1.

Abagandekazi bongeye gukora Amavubi mu jisho ku munota wa 74 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe n’uwitwa Alupo Norah.

Byasabye Abakobwa ba Kayiranga Baptitse gukoresha imbaraga zidasanzwe ngo bishyure iki gitego, dore ko haburaga iminota mike ngo umukino urangire. Amavubi yishyuye iki gitego ku munota wa 86 w’umukino abifashijwemo na Jeanette Mukeshimana.

Kunganya uyu mukino bifashije Uganda kugumana umwanya wa mbere n’amanota 7, mu gihe amakipe ya Ethiopia na Tanzania ayikurikiye n’amanota 6. Amavubi y’u Rwanda yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 4, mu gihe Kenya ari iya nyuma n’inota rimwe.

11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda.
11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger