AmakuruImikino

CECAFA Kagame Cup izabera hano mu Rwanda yigijwe imbere

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda binyuze muri Uwayezu François Regis usanzwe ari umunyamabanga waryo, ryemeje ko irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera hano mu Rwanda guhera muri Nyakanga uyu mwaka.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yavuze ko iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati rizatangira ku wa 07, rikazamara ibyumweru bibiri aho rikazasozwa ku wa 21 Nyakanga 2019.

Ibi bisobanuye ko iri rushanwa ryigijwe imbere ugereranyije n’amatariki yari yatangajwe ubwo u Rwanda rwahabwaga kwakira iri rushanwa.

Ku wa 11 Gashyantare uyu mwaka ubwo inama y’ubuyobozi bukuru bwa CEFAFA yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia, yanzuye ko irushanwa rya CECAFA y’ama-Clubs y’uyu mwaka rizabera hano mu Rwanda, gusa itangaza ko rigomba gutangira ku wa 26 Nyakanga.

Iri rushanwa risanzwe riterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ni incuro ya gatanu rizaba rikinirwa ku butaka bw’u Rwanda.

CECAFA Kagame Cup yaherukaga kubera ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa 2014, aho El Merreikh yo muri Sudani yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma APR FC ku gitego 1-0. Abafana ba APR FC ntibazibagirwa Umunya-Kenya Allan Wanga wabatsindiye iki gitego kuri Stade Amahoro i Remera.

Irushanwa ry’uyu mwaka rigiye kuba, nyuma y’iryabereye muri Tanzania mu mwaka ushize wa 2018. Ikipe ya Azam FC ni yo yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Simba SC Club ibitego 2-1. Amakipe ya Rayon Sports na APR FC ya hano mu Rwanda yari yitabiriye iri rushanwa, gusa asezererwa nta n’imwe irenze 1/4 cy’irangiza. APR FC yo ntiyigeze inarenga amatsinda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger